Akamaro k’ikawa ku buzima n’ibyo ukwiye kwirinda

Ikawa ni kimwe mu binyobwa bifitiye akamaro kanini umubiri wacu harimo nko kuba ifasha mu gusohora imyanda mu mubiri, guca intege no gusohora uburozi bushobora guturuka ku mafunguro tuba twariye n’ibindi.

Ikawa kandi ikungahaye kuri Vitamini B2 (riboflavin) ku kigero cya 11 ku ijana y’ikenerwa ku munsi, Vitamini B5 (pantothenic acid) ku kigero cya 6%, vitamini B3 (niacin) ku kigero cya 2%, ndetse n’imyunyu ngugu nka Manganeze, Potasiyumu na Manyeziyumu.

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke zinyuranye mu by’ubuzima, bwerekana ko abanywa ikawa ibafasha mu kugabanya ibyago byo kurwara indwara zimwe na zimwe zikomeye nka Diyabete, Kanseri, Umwijima n’izindi.

Dore imimaro itandukanye ikawa ifasha ku buzima bwacu.

1. Yongera imbaraga n’ubushobozi bw’imitekerereze.

Kuba ikawa ikize ku kinyabutabire cya Kafeyine (Caffeine) biyiha ubushobozi bwihariye bwo guha umubiri imbaraga bikarinda uwayinyoye kumva ananiwe.

Ibi biterwa nuko iyo umaze kuyinywa, yinjira mu maraso igahita igera mu bwonko, aho ihagarika ihererekanyamakuru ry’umusemburo wa Adenozine (adenosine). Iri hagarikwa ry’uyu musemburo, biha imbaraga indi misemburo nka Noradrenaline na Dopamine ifasha mu kwibuka cyane bityo ubushobozi bwo gukora neza k’ubwonko bukiyongera.

2. Ifasha mu kugabanya ibyago byo kurwara diyabete.

Diyabete cyane cyane iyo mu bwoko bwa 2, ikunda kwibasira abantu benshi bitewe n’ukwiyongera kw’isukari nyinshi mu maraso biturutse ku kudakorwa k’umusemburo wa Insuline ku kigero gihagije, ari nawo ushinzwe gukura isukari mu maraso.

Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu batandukanye n’impuguke mu by’ubuzima, bugaragaza ko umuntu unywa ikawa, ibyago byo kwibasirwa n’iyi ndwara bigabanuka ku gipimo cya 25 kugeza kuri 50 ku ijana.

3.Irinda umwijima kwibasirwa n’indwara zitandukanye.

Umwijima ni urugingo rufatiye runini umubiri, ndetse runashobora kwibasirwa n’indwara zitandukanye bitewe n’inshingano nyinshi uru rugingo rugira nko kuyungurura amaraso n’ibindi.

Zimwe muri izo ndwara, harimo nka Hepatite na Cirrhosis ahanini iterwa no kunywa inzoga nyinshi cyangwa kurya amavuta menshi ibi bigatuma inyama y’umwijima itangira guhindura ibara no gucikagurika kubera ibinure byinshi.

Ku bantu rero banywa ikawa, udukombe tubiri kugera kuri dutatu ku munsi, ngo ibyago byo kwicwa n’iyi ndwara bigabanuka ku kigero cya 50 ku ijana kuko ifasha mu kugabanya ibinure mu mubiri.

4. Kugabanya umubyibuho ukabije.

Kuba ikawa ikungahaye kuri Kafeyine ni kimwe mu biyiha ubushobozi bwo kugabanya umubyibuho ukabije, kuko iki kinyabutabire kizwiho kugira umumaro ukomeye mu kuyaza ibinure bityo bikaba byakoreshwa n’umubiri aho bikenewe.

Ikawa, yongera imikorere y’umubiri ku kigero cya 3 kugeza kuri 11 ku ijana, bityo ku babyibushye cyane umubiri ukaba wakoresha cyane ibinure byawo mu kubona imbaraga.

5. Kongera ibyishimo no kurinda indwara yo kwigunga.

Kwigunga ni indwara ikomeye yibasira imitekerereze ya muntu, ugatakaza ibyishimo ndetse bishobora no kuviramo umuntu kwiyahura. Kunywa ikawa rero, ngo bishobora kukuremamo ibyishimo bikakurinda kumva wigunze.

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Harvard mu mwaka wa 2011, bwagaragaje ko abantu banywa udukombe tungana cyangwa turi hejuru ya tune ku munsi, bibagabanyiriza ibyago byo kwiguga gukabije.

6.Kugabanya ibyago byo kurwara amoko amwe n’amwe ya Kanseri.

Kanseri ni indwara yica abantu benshi buri munsi kandi igoye kuyirinda cyangwa kumenya ko uyirwaye kuko ishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye zirimo nko kwiyongera kw’imyuka ihumanya mu kirere, kandi ikaba inagaragaza ibimenyetso bitinze.

Kunywa ikawa rero ngo bigabanya ibyago bya kanseri, cyane cyane iy’umwijima n’ifata mu gice cy’aho amara arangirira(colorectal cancer), ari nazo ziza ku mwanya wa mbere mu zihitana benshi ku Isi.

Bimwe mubyo ugomba kwitondera ku banywa ikawa.

Kunywa ikawa nyinshi bishobora gutera ibibazo bitandukanye kuko Kafeyine nyinshi mu mubiri, ishobora gutera ibibazo byo kudatuza.

Ku bantu bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso kandi kabone n’ubwo waba woroheje, ngo ntibakwiye kunywa ikawa kuko kuyinywa byongera ibyago byo kuwongera.

Kunywa ikawa byongera hagati ya 3 na 4 mmHg ku muvuduko usanzwe w’amaraso, ibi ariko ngo birongera bigasubira hasi mu gihe uyinywa buri munsi. Gusa, ngo hari igihe umuvuduko uguma hejuru ntumanuke, ugahora wumva umutima utera cyane, ari nabyo bikunda kuba cyane ku bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso, ari nayo mpamvu bagirwa inama yo kutanywa ikawa kuko bishobora kubaviramo ibyago bikomeye birimo n’urupfu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo