Abubaka mu bitaro bya Byumba barinubira guhatirwa kurya ibyo badashaka

Abafundi n’abakozi bubaka inyubako iri hagati mu bitaro bya Byumba barasaba ko bahabwa uburenganzira bwo gufatira amafunguro aho bashaka ntibahatirwe kuyafatira mu bitaro hagati kuko bavuga ko adateguye neza.

Aba bafundi n’ababafasha (abayede) bavuga ko iri tegeko ribabangamiye kuko ngo hari benshi batuye hafi y’aho bakora bakabaye bataha iwabo bakarya ariko ngo bagaburirwa ibyo kurya byateguriwe aho bubaka kandi ngo biba biteguye nabi.

Aba bakozi bose ntibifuza ko amazina yabo ajya ahagaragara kubera gutinya ko bahita birukanwa ariko icyo bahurizaho nuko imitekere y’aho bategetswe kurira igayitse cyane.

Bakomeza bavuga ko bashyirwaho iterabwoba n’abakoresha babo aho bababwira ko uzasohoka hanze agiye gushaka ibyo kurya azahita yirukanwa ako kanya.

Bavuga ko umutetsi wo mubatekera ahuriza mu isafuriya imwe ibiribwa byose, ikintu bo babona gishobora kubatera indwara.

Bavuga ko umutetsi adatinya gufata inyanya, dodo, ibishyimbo, intoryi, ibijumba na kawunga akabihuriza mu kintu kimwe akabyuzuza amazi ku buryo abenshi bamara kurya bakaribwa mu nda.

Benshi mu baganiriye na Makuruki.rw bakunze guhuriza ku kintu kimwe aho bavugaga ko nubwo bahangayikishijwe n’icyo kibazo bahitamo kubana na cyo aho kwemera kwirukanwa.

Umwe muri bo yavuze ko impamvu bategetswe kurira aho bubaka ari uko umuntu wasabye kujya abatekera ari inshuti ya hafi y’uwatsindiye kubaka iyi nyubako akaba ari yo mpamvu bategekwa kurya ibyo badashaka ngo bateze imbere inshuti y’umukoresha wabo.

Usengimana Ramadhan ahagarariye abakozi (Gapita) avuga ko impamvu babujije abakozi kujya kurya hanze ari uko gusohoka kwa hato na hato kw’abakozi gutuma habaho ubujura bw’ibikoresho bya (shantiyo) ndetse no kwibana hagati ubwabo.

Yagize ati “Kubera ikibazo cy’ubujura gitizwa imbaraga no gusohoka buri kanya, twahisemo kubabuza gusohoka ariko tubashakira umuntu uzajya abatekera, bikazabafasha kudakererwa akazi nyuma y’ikiruhuko.”

Usengimana yakomeje avuga ko abafundi baba bafite akazi kenshi akaba ariyo mpamvu kubarekura bakajya kurira hanze y’aho bubaka aba ari ukwica akazi.

Engenieur Bukuru J.M.V ni we ushinzwe ibikorwa byo kubaka iyi nyubako avuga ko umukozi wese afite uburenganzira bwo kurira aho ashaka. Ngo icyo kibazo ntiyari akizi agiye kugikurikirana.

Yagize ati: “Birashoboka ko ababakoresha bahenze ntahari bakabakoresha uko babyumva kubera impamvu ntaramenya ariko nta muntu ufite uburenganzira bwo kubuza umuntu aho arira.”

Bukuru yavuze ko akeka ko ubuza abakozi kurira aho bashaka ashobora kuba baziraanye n’uwazanye Restaurant(uburiro) mu bitaro bakaba bashaka kumuteza imbere ariko avuga ko ibyo bidakwiye.

Rurinda Patrick

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo