Abivurizaga mu mavuriro aherutse gufungwa bafite ubwoba bwo guhomba amafaranga bari barishyuye

Bamwe mu barwayi bivurizaga mu mavuriro gakondo aherutse gufungwa na Minisiteri y’ubuzima bavuga ko bafite ubwoba bwo guhomba amafaranga yabo bari barishyuye.

Iki cyemezo cyafashwe na Minisiteri y’ubuzima ivuga ko iri gufungira amavuriro adafite ibyangombwa.

Amwe muri aya mavuriro yiganjemo avura gakondo yari amaze kuyobokwa n’abarwayi.

Bamwe muri aba barwayi bavuga ko bari barishyuye amafanga yo kwivuza igihe kirekire kugeza bakize. Bavuga ko bafite ubwoba bwo kubihomberamo.

Uwaganiriye na Makuruiki twasanze kuri Amani Reflexology yavuze ko atazi ikizakurikiraho kuko ngo yazaga kwivuza kenshi kandi yaratanze amafaranga.

Ati :” Jyewe nazaga kwisuzumisha hafi ya buri kwezi kandi narishyuye none ngo bafunze. Ubu nyine dutegereje icyo batubwira aba baganga…. Nari mfite ibibazo by’umugongo nazaga gufata imiti banankanda.”

Hari undi wavuze ko yari amazi imini yishyuye imiti akaza kyifata nyuma. Ati:"Njyewe nari maze iminsi nivuriza hano. Hari amafaranga nishyuye. Nazaga gufata imiti ndetse bakanansuzuma bareba aho uburwayi bwanjye bugeze. Twumvise ko bafunze ariko aba bari kutubwira ko bari kubikurikirana.Sinzi niba bazadusubiza amafaranga cyangwa tuzayahomba.”

Ishimwe Nathan, Umuyobozi w’iIvuriro Aman Reflexology yavuze ko iki kibazo kiri gukurikiranwa ngo bafungurirwe.

Ati :” Hari abo twavuraga mu buryo buhoraho kandi baratwishyuye. Abari kuza turi kubabwira ko badufungiye ariko ko turi kubikurikirana.”

Nathan avuga ko we n’ubwo yafungiwe ngo abamufungiye birengagije icyangombwa yahawe na MINISANTE.

Ati :” Mbere badusabye ko tujya mu ihuriro turijyamo. Baduha n’ibyangombwa byo gukoresha bishobora guhagararira urugaga rwacu ariko nyuma batuzaniye inyandiko ivuga ko ihagarika abantu batujuje ibyangombw. Naberetse icyo cyangombwa cyasinyweho na Minisitiri ariko ntibagihaye agaciro.”

Kayumba Malick, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko uwo bazasanga yujuje ibyangombwa azafungurirwa.

Ati "Niba hari ufite ibyangombwa birasaba kujya kugenzura niba koko byuzuye, tukareba ese ibyo byangombwa ni ibihe. Ubwo tuzareba ibyangombwa afite ibyo aribyo ntabwo kumufungira ari ikibazo basanze nta kibazo afite bakongera bakamufungurira kuko bagendera kuri byinshi byaba ari ubushobozi, ibikoresho ibyangombwa niba bitarataye agaciro.”

Bamwe muri aba bavuzi ubu bamaze kwishyira hamwe bandikira ibarwa umukuru w’igihugu bamusaba kubarenganura.

Mu kiganiro Minisiteri y’ubuzima iherutse guha abanyamakuru yavuze ko abavuzi gakondo impamvu bafungiwe ari uko bakora batujuje ubuziranenge.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo