Abantu 18 bapfuye bazize impiswi

Abantu 18 bapfuye bazize indwara y’impiswi mu gihugu cya Mozambique kuri ubu itsinda riturutse mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima rikaba ryagiye mu gace ibi byabereyemo kugirango rikore iperereza.

Mu karere ka Mwanza intara ya Sofala mu gihugu cya Mozambique haravugwa amakuru y’abantu 18 bapfuye bazize impiswi nyuma yo kunywa amazi mabi.

Amakuru dukesha BBC aravuga ko umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe kwita ku buzima Francisco Mbofana yavuze ko bohereje itsinda ry’abantu muri kariya gace ka Mwanza mu ntara ya Sofala kugira ngo barebe icyaba cyateje izi mfu .

N’ubwo iri tsinda riturutse mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima rigiye gukora iperereza ku cyateje izi mfu hari amakuru avuga ko aya mazi yateje impiswi kugeza ubwo abayanyoye bapfuye ashobora kuba yarimo uburozi.

Umuyobozi w’aka karere Admira Filimone yavuze ko abandi bantu 13 nabo banyoye kuri ayo mazi bajyanywe kwa muganga nabo bakaba barembye bikomeye

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo