Kwamamaza

UBUZIMA

Abantu 15 ni bo basanzwemo ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA i Gikondo muri Expo

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Abantu 15 ni bo basanzwemo ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA  i Gikondo muri Expo

Umuryango AHF Rwanda upima abantu virusi itera SIDA ku buntu uratangaza ko abantu 15 aribo bamaze gusangana ubwandu bwa’agakoko gatera SIDA muri Expo mpuzamahanga imaze iminsi ibera kubera i Gikondo. Ibintu babona nk’igabanuka ry’ubwandu bwa SIDA mu Rwanda

AHF Rwanda imaze ibyumweru bibiri ipima ku bushake abantu baza mu imurika gurisha mpuzamahanga riri kubera i Gikondo mu mujyi wa Kigali.

Etiene Hakizimana ushinzwe ibikorwa byo kurwanya no gukumira SIDA avugana n’ijwi rya Amerika yavuze ko mubasaga ibihumbi bibiri bamaze kwakira ngo abantu 15 ni bo bagaragayeho ubwandu bushya .

Ati:” kugeza kuri uyu munota tumaze gupima abantu ibihumbi bibiri n’ijana na mirongo itatu(2.130), muri abo 15 ni bo twasanze bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA ubwo nakwita bushyashya kuko abo twasanze nta handi hantu bakurikiranirwa. Ariko noneho hari n’abandi bagera kuri batanu baje kwipimisha ariko n’ubundi basanzwe baranduye baje mu rwego rwo kugirango bahinyuze koko niba aribyo ariko bari basanzwe bari ku miti dukurikije ikiganiro twagiranye na bo mbere y’uko tubapima."

AHF Rwanda ni umuryango usanzwe upima ku buntu virusi itera SIDA cyane cyane ahahuriye abantu benshi. Hakizimana avuga ko abantu 15 ari bacye ugereranyije no mu bihe byatambutse ngo bikaba ikimenyetso cy’uko SIDA igenda igabanuka mu Rwanda.

Ati :” nureba urasanga biri munsi ya 1 ku ijana(1%) kuri jyewe ndabona y’uko turi mu rugendo rwiza kuko mu myaka yashize warapimaga ugasanga ahantu nkahanga abanduye bari hejuru ya gatanu ku ijana 5%.”

Avuga ko hari gahunda yo kugabanya ubwandu bushya bwa SIDA Kugera kuri zeru ari nayo mpamvu abona itera uku kugabanuka.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza