Aho kugukuraho siporo yo kuwa Gatanu, ngo Leta izafatira ibihano abayikwepa

Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) Prof Shyaka Anastase yavuze ko leta idateze gukuraho siporo y’abakozi yo kuwa Gatanu ku gicamunsi, ahubwo ngo abatayikora bakwiye guhanwa kuko baba bahombya leta.

Kuwa Gatanu guhera saa cyenda zuzuye abakozi ba leta bose bahagarika akazi bakajya gukora siporo. Buri kigo kiba gisabwa gushaka ahantu hamwe abakozi bacyo bahurira bagakorera siporo kandi hakishyurwa na leta.

Uretse aya mafaranga leta yashoye muri iki gikorwa, yanemeye guhara amasaha abiri y’akazi serivise zihabwa abaturage zigahagarara abakozi bakajya muri siporo.

Intego y’ibi ngo leta yashakaga kubungabunga ubuzima bw’abakozi bayo kandi bibere n’isimo abandi banyarwanda.

Icyakora muri aya masaha bamwe mu bakozi basigaye bayafata nk’ayo kwiruhukira, kujya mu kbari n’izindi gahunda.

Ibi ariko umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere avuga ko bidakwiye ngo kuko ayo masaha atari igihe cy’ikiruhuko kuko leta iba yashoyemo amafaranga.

Prof Shyaka Anastase yagize ati "Ntabwo ari igihe cyo kuruhuka, ni igihe cya siporo. Iyi siporo leta yashoyemo amafaranga yo kurinda ubuzima bw’abakozi . Twayishoyemo amafaranga kugirango abakozi bakore siporo kandi bakorere hamwe burya iyo abantu bakoreye siporo hamwe biba birenze no gukora siporo.”

Prof Shyaka avuga ko abakozi badakurikiza iri bwirizwa rya leta baba bayihombya, kandi bazafatirwa ibihano.

Ati "Ahubwo navuga ngo abadakora siporo muri ariya masaha burya baba bahombya leta n’ubwo nabo baba bihombya ariko baba banahombya leta. Ariko ubundi ntabwo leta yakabaye ihomba ngo ni uko yashoye amafaranga mu gushakira ubuzima bwiza abakozi.”

Umunyamakuru yabajije Prof Shyaka niba iyi siporo idakwiye kuvanwaho niba ititabirwa avuga ko bidashoboka ahubwo ngo abatayikora bazahanwa kuko bahombya leta.

Ati "Ntabwo ari ukuvuga ngo leta nivaneho ya masaha abiri, ahubwo udakora siporo naze ajye mu biro akore. Cyangwa se abuhwo icyakwihata ni ukuvuga ngo abadakora siporo tubafatire ibihano kubera ko baba baduhombeje.”

Mu mwaka wa 2003 nibwo iyi gahunda ya siporo y’abakozi bal eta yatangiye mu nyungu zo kugirango bagire ubuzima bwiza, bitabira siporo kuko ngo baba bagize akazi kenshi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo