Kwamamaza

UBUZIMA

Abakoresha isoko rya Kabarondo barinubira umwanda ugaragara mu bwiherero bwaryo

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Abakoresha isoko rya Kabarondo barinubira umwanda ugaragara mu bwiherero bwaryo

Bamwe mu barema n’abaturiye isoko rya kabarondo riherereye mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza , baravuga ko nta bwiherero buhagije buri muri iri soko kuko abagabo n’abagore bifashisha ubwiherero bumwe ,ngo kuko, ubwagenewe abagabo butagikora.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko bugiye kureba icyakorwa ngo ubu bwiherero buboneke

Abaturiye n’abarema isoko rya Kabarondo binubira isuku nke iharangwa dore ko ubwiherero buhuriramo abigitsina gore n’igitsina gabo.

Hari abaganiriye na Makuruki.rw bavuga ko bishyura umusoro kandi bakishyura n’ayo kwiherera ariko ugasanga nta suku iharangwa, bakagira amakenga ko bashobora kuhandurira indwara.

Intandaro y’ibi ngo n ubwiherero bw’abagabo bwabaye bufunzwe biba ngombwa ko hifashishwa ubwiherero bw’abagore ku bitsina byombi.

Harerimana Jean Damascene, Umuyobozi wungirije mu Karere ka Kayonza ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage yavuze ko iki kibazo kitari kizwi ariko ngo bagiye kureba uburyo cyakemuka gusa akaba atatangaje igihe nyacyo kizakemukira.

Ikibazo cy’ubwiherero budahagije gikunzwe kugaragara mu bice bitandukanye by’Igihugu mu gihe Leta y’u Rwanda ikangurira buri wese kugira ubwiherero buboneye mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa n’umwanda.

KAMANZI Lucien/Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza