Musanze: Abashakishaga imirambo y’abaheze mu kirombe bananiwe kuyikuramo hafatwa undi mwanzuro

Inzobere zashakishaga abagabo bane baheze mu kirombe kuva ku wa gatandatu tariki 13 Kanama 2016, zemeje ko zabagezeho ariko ngo zigasanga abo bagabo barokejwe n’ubushyuhe buvuye mu kuzimu ndetse no kuri lisansi n’amakara binjiranye muri icyo kirombe ndetse n’ibyotsi byabikomotseho bituma bafata umwanzuro wo kubashyinguramo.

Iki kirombe cyahitanye abagabo bane giherereye mu mudugudu wa Kabaya, akagari ka Cyabagarura, mu murenge wa Musanze, mu karere ka Musanze, mu ntara y’Amajyaruguru.

Abagabo byamaze kwemezwa ko imirambo yabo yangirikiye mu kirombe, ni Kamanzi jean De Dieu w’imyaka 25, Mbarushimana bitaga Kazungu w’imyaka 20, Nambajimana Caliope w’imyaka 25 na Nzigiyimanba Sixibert w’imyaka 38 wari ukuriye ubwo bucukuzi.

Amakuru ko haba hari abantu baheze muri iki kirombe yamenyekanye ku wa gatandatu tariki 13 Kanama 2016, ubwo abaturage babonaga muri icyo kirombe hazamukamo umwotsi wari uturutse kuri lisansi n’amakara abo bagabo bari barinjiranyemo ngo bashyushye urutare ubundi babone kurumena.

Inzobere zari ziyoboye abakoraga igikorwa cyo gushakisha imibiri ya ba nyakwigendera, ngo zakoze urugendo rwamaze isaha n’iminota 40 mu butaka zitwaje umwuka zihumeka mu kuzimu. Nyuma zemeje ko imirambo ya ba nyakwigendera yamaze kwangirika bityo ngo kuyikuramo bikaba bidashoboka icyakora bagarukanye inkweto ba nyakwigendera bari bambaye.

Umwe muri izo nzobere yagize ati: “ Ntabwo bavamo, imibiri yabo yarangiritse, kubakuramo ntibyashoboka, usibye no kubamenya isura n’imyenda bambaye ntiwayimenya, keretse habonetse ubundi bwenge busumba uko ntekereza naho ubundi ntabwo bavamo”

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aime na we yemeje ko imirambo ya ba nyakwigendera itagishobotse gukurwa muri icyo kirombe ndetse yemeza ko bagiye kubashyinguramo hagatunganywa bagashyiraho ikimenyetso cy’uko haguyemo abantu.

Guverineri Bosenibamwe yagize ati :“Imirambo twayibonye, twayigezeho n’ibimenyetso birahari ariko kubera ko imirambo yangiritse ntabwo ishobora kuva muri kino cyobo”

Guverineri Bosenibamwe yagaye bikomeye inzego z’ubuyobozi bw’ibanze ku kuba butaratanze amakuru ku bikorwa by’ubucukuzi butemewe n’amategeko ngo bwari bumaze imyaka myinshi bukorerwa muri icyo kirombe.

Ati: “Iyo tuba twarafatanyije ntabwo ibi byose biba bibaye, n’ahandi hari ibirombe rero nk’ibingibi muduhe amakuru tubikumire hakiri kare, ndasaba meya n’umuyobozi wa polisi ko basesengura bagacukumbura inkomoko y’ibi ngibi, ntabwo umutekano wanyu tuzawucunga mutaduhaye amakuru y’ibyababangamira”

Uyu muyobozi w’intara yakuriye inzira ku murima abashakisha amabuye y’agaciro muri icyo kirombe ababwira ko muri ibyo bice by’ubutaka bw’amakoro nta mabuye y’agaciro ahaba kuko ngo aho ibirunga byarutse hose amabuye y’agaciro yamaze kwangirika.

Yababwiye ko amabuye y’agaciro akunze kuboneka mu mibande, mu bishanga no mu bice by’imisozi itari ibirunga.

Nubwo benshi bemeza ko aba ba nyakwigendera bari bagiye gushaka amabuye y’agaciro, hari abavuga ko aba bagabo bari bagiye gushaka imari itazwi ngo yashyizwemo n’umuzungu na we utazwi.

Kanda hano usome inkuru yabanje:
http://www.makuruki.rw/UMUTEKANO/article/Musanze-Bane-baheze-mu-kirombe-bacukuragamo-amabuye-y-agaciro-rwihishwa

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo