Abari batewe impungenge n’imiti igabanya ubukana bwa SIDA bahumurijwe

Dr Nsanzimana Sabin, ukuriye ishami ryo kurwanya SIDA mu Kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC)

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC, kirahumuriza abanyarwanda bafitiye impungenge imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA bavuga ko ibagiraho ingaruka, aho iki kigo gitangaza ko imiti mishya igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA yazanywe idashobora kugira ingaruka ku buzima bw’u muntu.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) risaba inzego zose z’ubuzima kujya zihita zitangiza abarwayi bose imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, igihe cyose bamaze kubapima bikagaragara ko banduye.

OMS yasabye ko hakurwaho imipaka yose ikumira bamwe kuri iyi miti, irimo ishingiye ku myaka n’ibyiciro by’abantu, n’ijyanye n’uko abakora imibonano mpuzabitsina n’abo bahuje ibitsina bakunze guhezwa kuri ubu buvuzi. OMS kandi isaba inzego z’ubuzima gutanga iyi miti neza kandi ku gihe, kwegereza serivisi zo kwipimisha virusi itera SIDA abaturage n’uburyo bwo kuyikingira.

Gusa nubwo izi ngamba zafashwe, bamwe mu banyarwanda babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA, usanga bagitinya iyi miti bavuga ko ifite ubukana ndetse ikaba inabagiraho ingaruka ku buzima bwabo ndetse no ku mubiri ku buryo bugaragarira amaso.

Mu kigariro Makuruki.rw yagiranye na Dr Nsanzimana Sabin, ukuriye ishami ryo kurwanya SIDA mu Kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), yahumurije abagifite impungenge ku ngaruka mbi z’iyi miti avuga ko horohejwe ubukana bw’iyi miti kandi ko nta ngaruka zangiza umubiri izaba ifite.

Yagize ati: “Imiti twakoreshaga mu myaka itanu n’icumi, ni imiti umubiri utabashaga kwihanganira yabaga ari myinshi cyane ndetse ikagira ingaruka ku mubiri ku buryo bigaragarira amaso, kuri ubu imiti yarorohejwe kuko hakozwe ikinini kimwe gikubiyemo ibyo bahabwaga bitatu kandi ubu cyarorohejwe ntabwo gifite ingaruka zangiza umubiri kuko hagiye hakurwamo ibinini byangiza umubiri ndetse n’isura y’umuntu.”

Avuga kandi ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya bavurwe bose (“Treat all”), hari gukoreshwa imiti mishya igezweho idafite ingaruka ku mubiri w’umuntu bityo ngo abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bakaba batagakwiriye kugira impungenge kuko itazabatera ikibazo.

Ubu bukangurambaga buje nyuma y’aho inzobere mu buvuzi ziherutse gushyira ahagaragara ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo abantu banduye Virusi itera SIDA batangiye imiti hakiri kare bituma iyo virusi itangiza ibindi bice by’umubiri by’igihe kirekire kuko ngo kugira ngo virusi izageze ku kuzahaza umuntu bifata hafi imyaka icumi ari bwo bavuga ko warwaye SIDA.

Dr Nsanzimana avuga ko ubu buryo bushya buje ari nk’igisubizo bitewe n’uko ngo uko abantu bipimishinje ndetse bakanahabwa imiti igabanya ubukana hakiri kare bigabanya ikwirakwizwa ry’ubwandu bushya (transmission).

Aya mabwiriza mashya mu gutanga imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, ngo azatuma umubare w’abahabwa imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA wiyongera uve kuri miliyoni 28 ugere kuri miliyoni 37 ku Isi yose bitewe n’uko ngo bizajya bikorwa hadategerejwe ko umubare w’abasirikare barinda umubiri (CD4) ugabanyuka.

Ubushakashatsi bwa RBC bugaragaza ko abanduye SIDA mu Rwanda basaga gato 253 000 muri bo abari ku miti igabanya ubukana bwayo basaga ibihumbi 133 000.

U Rwanda rwihaye umuhigo wo kugabanya abahitanwa n’icyo cyorezo bakava ku bantu 5000 ku mwaka bakagera nibura ku 2500 mu mwaka wa 2017.

Mugemanyi JeanPaul

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo