Ubushinwa bwateye inkunga Imbuto Foundation, izagoboka abana bavuka mu miryango ikennye

Ambasaderi Henry H. Rao na Sandrine Umutoni, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Imbuto Foundation basinye amaseerano y’Ubufatanye

Guverinoma y’Ubushinwa ibinyujije muri gahunda yayo "The China-Africa People-to People Friendship" yateye inkunga Umuryango Imbuto Foundation, izifashishwa mu burezi bw’abana bavuka mu miryango ikennye.

Iyi nkunga yatanzwe na Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Henry H. Rao ingana n’amadolari 29,300.

Ku ruhande rwa Imbuto Foundation, inkunga yakiriwe na Sandrine Umutoni, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Imbuto Foundation, hanasinywa amasezerano y’ubufatanye.

Aya mafaranga azifashishwa mu kurihira amashurira abana 100 bakomoka mu miryango ikennye ariko batsinze neza amasomo yabo.Bizanyura muri Gahunda ya Imbuto Foundation yitwa ’Edified Generation’ isanzwe ifasha abana bavuka mu miryango itishoboye gukomeza amasomo yabo.

Umwana ufashwa muri iyi gahunda agenerwa amadolari 300 ku mwaka (hafi ibihumbi 250 Frw) abafasha mu mibereho ku bigo by’amashuri ndetse bakanayashakamo ibindi bikoresho nkenerwa ku ishuri.

Kuva muri 2003, iyi gahunda imaze gufasha abana (abahungu n’abakobwa ) ibihumbi birindwi.

The China-Africa People-to-People Friendship Action ni gahunda ya Leta y’Ubushinwa igamije umubano n’ubufatanye hagati y’imiryango itegamiye kuri Leta, urubyiruko n’abagore bo mu Bushinwa na Africa.

Imbuto Foundation yatangiye gukorana na Ambasade y’Ubushinwa guhera mu mwaka wa 2003.


Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya Imbuto Foundation na Ambasade y’Ubushinwa


Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Henry H. Rao

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo