UR yatangaje umunsi izatangiraho impamyabumenyi ku bayirangijemo muri 2017

1

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) bwatangaje ko taliki 25 Kanama 2017, ari bwo hazaba umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri barangije muri iyi kaminuza mu mwaka w’amashuri 2016/2017.

Itangazo ryashyizweho umukono n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza rirerekana ko kuwa gatanu tariki 25 Kanama 2017 ari bwo abanyeshuri barangije kwiga muri iyi kaminuza mu mwaka w’amashuri 2016/2017 bazahabwa impamyabumenyi.

Uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi kuri aba banyeshuri uzabera muri sitade Amahoro aho aba banyeshuri bose n’ababaherekeje bazahurira nkuko iri tangazo ryashyizweho umukono na Dr Charles Murigande, ushinzwe iterambere rya kaminuza ribivuga.

Ubuyobozi bwa Kaminuza bwasabye aba banyeshuri kuzuza ibisabwa byose kugirango batazacikanwa n’ibi birori.

Mu byo basabwe harimo kumenyesha ubuyobozi bwa kaminuza niba bazitabira ibi birori, gukemura ibibazo byose byababuza kwitabira ibi birori nko kwishyura imyenda babereyemo kaminuza, gutirura ibikoresho n’ibitabo batiye.., kwitabira kureba niba amazina yabo yanditse neza kuri lisiti z’abazahabwa impamyabumenyi (izi listi zizatangazwa kuwa 15 Kanama) no kwishyura ibihumbi 10 bidasubizwa byo gukodesha umwambaro w’ibirori.

Aba banyeshuri bibukijwe ko batagomba kurenza abashyitsi babiri muri ibi birori kandi na bo bagasabwa kubandikisha kuri koleji bigiyemo mbere no kubakoreshereza amakarita azabinjiza ahazabera ibirori byo gutanga impamyabumenyi.

Uyu munsi wari uteganyijwe kuba kuwa 18 Kanama ariko nyuma Kaminuza iza gutangaza ko umunsi wahindutse ko izatangaza indi tariki uyu munsi ugomba kuberaho.


Iri ni itangazo ryatanzwe na Kaminuza y’u Rwanda

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. None se nabazaga aho uwo mwambaro umuntu yawusanga kugirango ahukodeshe ikindi kubantu babiri bazaherekeza umuntu nihe yabandikishiriza? Icyanyuma ese umuntu ataje muri ibyo birori ntiyahabwa diplome ye?

Tanga Igitekerezo