UNILAK yahuje abashakashatsi mpuzamahanga bazavugutira umuti ikibazo cy’ibiza

Inzobere mu kurengera ibidukikije no kurwanya ibiza zahuriye muri kaminuza ya UNILAK

Kuri uyu wa 23 Kamena 2016 kaminuza yigenga ya UNILAK yahuje abashakashatsi mpuzamahanga mu nama ngarukamwaka y’ubushakashatsi aho uyu mwaka intego yari ukurebera hamwe uburyo hazamurwa ireme ry’uburezi, kumenya kubungabunga ibidukikije ndetse no kurwanya ibiza nk’igisubizo cy’iterambere rirambye ry’u Rwanda

Iyi nama yari yahuriyemo abashakashatsi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Kenya, Nigeria ndetse n’u Rwanda.

Dr. Veronika Tumusabyimana umuyobozi wungirije w’ishuri rya UNILAK ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi yatangaje ko iyi nama iba buri mwaka igamije gukora ubushakashatsi ndetse bakanagaragaza icyo ubwo bushakashatsi bwagezeho.

Uyu mwaka bakaba bari bihaye gukora k’uburezi, ibidukikije, ingufu z’amashanyarazi no kurwanya ibidukikije.

Yagize ati ”uyu mwaka ni ukureba k’uburezi, ibidukikije, ingufu z’amashanyarazi no kurwanya ibiza, tukanarebera hamwe uburyo twabihuza tugakuramo iterambere rirambye mu Rwanda, kubera ko iyo tutabungabunze ibidukikije hari ibibazo bishobora kuza bigasenya byamara gusenya abantu ntibabashe kugira icyo bakora, ikindi iyo hatari uburezi, rya terambere rirambye ntiryashoboka kubera ko hari ubumenyi umuntu aba adafite, ku kijyanye n’umuriro abantu bagomba kumenya uburyo bakwirinda inkongi z’umuriro ndetse n’igihe ibaye bakamenya uko babyitwaramo.”

Uyu muyobozi kandi yasobanuye ko uruhare rw’abashakashatsi baturutse mu bihugu byo hanze ari ukugira ngo babereke uko mu bihugu byabo biba bimeze bityo igihugu kimwe kigire ku bindi.


Dr. Veronika Tumusabyimana umuyobozi wa UNILAK wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi

Ignatius Mugabo, umuyobozi wa kampani yigenga ikora ubushakashatsi ku nkongi z’umuriro ’MUGOLDS’ yagiriye inama abanyarwanda ko igihe habaye inkongi z’umuriro bakwiye kubanza kumenya icyo bari bukore kugira ngo idakomeza kwiyongera ndetse umuntu yaba agiye no gusaba ubufasha akamenya uwo ahamagara aho guhamagara umuryango we ahubwo agahamagara polisi kuko ari yo yonyine yagira icyo imufasha.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza no gucyura impunzi(MIDMAR), Antoine Ruvebana yashimiye kaminuza ya UNILAK kuba ariryo shuri ryigisha ibijyanye n’ibiza mu Rwanda ndetse no ku bw’inama yateguye yahuje aba bashakashatsi aho haribwigirwemo uburyo ibintu bitera ibiza byabyazwa umusaruro.

Yagize ati”ibiza ni ikintu gishya, turashimira ishuri rya UNILAK kuko ni ryo ryigisha ibijyanye n’ibiza mu Rwanda, ubu rero ryahuje abashakashatsi ku biza ngo turebere hamwe ibi biza birimo kudusenyera bikatwicira abantu, nta kuntu twabyirinda? Ese nta buryo twakoresha ibibitera bigateza imbere igihugu? Iyo urebye usanga ibintu bitera ibiza hari ibintu byinshi byabyazwamo umusaruro mu guteza igihugu imbere kuko niba hari izuba ryinshi ritera amapfa ariko iryo zuba rishobora no kuzana umuriro w’amashanyarazi....”


Antoine Ruvebana umunyamabanga uhoraho muri MIDMAR

Iyi nama yari inama ya 3 mpuzamahanga yahuje abashakashatsi mu buryo bwo gushakira umuti urambye inzitizi z’iterambere rirambye mu bihugu byari byitabiriye iyi nama.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo