Kwamamaza

UBUREZI

U Rwanda nta kibazo rufite ku bajya kwiga mu mahanga ntibagaruke kurukorera

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
U Rwanda nta kibazo rufite ku bajya kwiga mu mahanga ntibagaruke kurukorera

Umujyanama wa Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga Emmanuel Habumuremyi avuga ko kuba hari abanyeshuri b’abanyarwanda boherezwa kujya kwiga mu mahanga bagaherayo ngo nta kibazo bitwaye ngo icyambere ni uko uwo munyeshuri aba agikunda u Rwanda.

Ibi umujyanama wa Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Emmanuel Habumuremyi yabigarutseho kuri uyu wa kabiri mu muhango wo gusezera no guha ibyangombwa abanyeshuri 10 bagiye kwiga mu Buyapani icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Emmanuel Habumuremyi yavuze ko nubwo u Rwanda ruba rwohereje aba banyeshuri ngo bazagaruke baruteze imbere, ngo hagize ushaka kugumayo atabibuzwa, icyangombwa ngo ni uko aba ahoza u Rwanda ku mutima.

Yagize ati: “birashoboka ko umuntu aba adakunda igihugu cye, na byo bijya bibaho rwose, kubw’ibyo we yagenda mu buryo bwo kujya kwiga akagenda agaherayo, aramutse agiye agaherayo ariko atekereza igihugu cye ntacyo biba bidutwaye cyane.”

Ku ruhande rw’aba banyeshuri bagiye kwiga mu Buyapani bo bavuga ko nibarangiza amasomo yabo bazagaruka mu Rwanda bagafatanya n’abandi kuruteza imbere.

Umwe muri bo yagize ati: “ngiye nkakorera abayapani nkabateza imbere, igihugu cyacu se bikazagenda gute? Simbibona nk’aho ari byo byiza kurusha gukorera igihugu cyange.”

Aba banyeshuri 10 bagiye kwiga mu Buyapani basanze yo abandi 16 basanzwe bahiga bikaba ari mu bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ikigo Mpuzamahanga cy’abayapani (JICA.)

Mu minsi ishize Perezida Kagame yanenze bikomeye abanyeshuri bagiye kwiga muri Isiraheli ibijyanye no kuhira imyaka ariko bagera mu Rwanda bakanga akazi bahawe ngo kuko ari mu cyaro, ibintu bamwe mu bize muri Isiraheli bahakanye bivuye inyuma.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza