Rukomo: Batereranywe n’ababyeyi, bava mu ishuri bajya kwishakira amafaranga

Bamwe mu bana bava mu ishuri bakajya gusoroma icyayi

Bamwe mu bana bo karere ka Gicumbi bavuye mu ishuri ubundi bayoboka gukora akazi k’ingufu kandi batarageza imyaka y’ubukure ibintu bavuga ko baterwa no kubura amikoro kuko ababyeyi babo batabitaho ngo babahe ibikenerwa byose ngo banjye ku ishuri.

Iyo ugeze muri Centre y’ubucuruzi ya Rukomo mu murenge wa Rukomo ububona abana benshi baba bari hagati y’imyaka 10-16 iyo uganiriye nabo bakubwira ko badaheruka ishuri kuko iwabo batabitaho bagahitamo kuza kwikorera imizigo kugira ngo babashe kubaho.

Uwitwa Abouba uvuga ko afite imyaka 11 , avuga ko yavuye mu ishuri kubera ko ababyeyi banze kumugurira amakaye.

Ati"ubundi narigaga mu wa Gatanu ariko ishuri naje kurivamo kuko amakaye yarashize mu rugo banga kungurira andi ndetse n’imyenda y’ishuri yanjye mbura uko mbigenza ndivamo, ubu nikorera akazi ko kwikorera imizigo y’abantu."

Kubwimana nawe agira ati" Nkora akazi ko kwisuma, ntabwo niga naba nkubeshye nabuze amafaranga mu rugo barambwiye ngo ninshaka nzarivemo ngo nta mafaranga babona yo kungurira amakaye."

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwemera ko koko iki kibazo gihari n’ubwo kidakanganye, gusa buvuga ko bugiye guhangana n’iki kibazo bakora ubukangurambaga mu miryango babumvisha ko umwana agomba kubanza kwiga mbere y’ibindi byose, ndetse bakanumvisha abakoresha ko nta muntu ugomba gukoresha umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Mudaheranwa Juvenal, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yagize ati”nibyo icyo kibazo kirahari n’ubwo kitari muri uwo murenge gusa kikaba kiri no mu yindi mirenge n’ubwo kidakanganye cyane, gusa usanga abana bakora ibyo ari ba bandi batangira basiba ku munsi w’isoko n’ababyeyi babo bakabihorera. Turimo turakora ubukangurambaga mu miryango tubwira ababyeyi ko bagomba kwita ku bana babo bakajya ku ishuri ntibabareke ngo bajye mu mihanda. Ikindi turimo turashaka no kwigisha abakoresha bariya bana ko bitemewe gukoresha abana batarakura imirimo ivunanye n’ubwo babishyura kuko abo bana baba babarwa nk’abataratangira gukorera amafaranga.”

Ubundi uko amategeko y’u Rwanda ntiyemerera umuntu uwo ari we wese kuba yakoresha akazi ako ariko kose umwana uri munsi y’imyaka 18.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi muri Mata bwavuze ko mu bana 6 378 bari barataye ishuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye hari hamaze kugaruka 1 603 abandi 4775 bakiri mu mirimo igenewe abantu bakuru.

Canisius KAGABO

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo