REB yafashe amafaranga yo kubaka amashuri iyubakisha ibiro by’utugari n’ibya polisi

7

Raporo y’umugenzuzi w’Imari ya Leta ya 2015/ 2016 yagaragaje ko ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi (REB) cyakoresheje umutungo w’igihugu nabi kugeza n’aho bakoresheje amafaranga yagenewe kubaka ibyumba by’amashuri, mu kubaka ibiro by’utugari ndetse n’ibiro bya polisi.

Ibi ni bimwe mu bibazo by’ingutu byabijije icyuya abayobozi ba REB ubwo bari imbere ya komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko ( PAC) kuri uyu wa 12 Ukwakira 2016.

Depite Karemera Thierry wasesenguye iyi raporo yagaragaje ko REB yakoresheje nabi amafaranga y’igihugu cyane cyane mu bijyanye n’inyubako nk’aho REB yagiye yubaka ibyumba by’amashuri hejuru y’imigezi cyangwa se n’ahandi mu mangeka, ibyumba by’amashuri 3 n’ubwiherero 95 byubatswe ku buryo butuzuye ndetse n’inzu zubakiwe abarimu zituwemo n’abandi bantu batari abarimu.

Ikindi cyagarutsweho cyatangaje cyane abadepite ni uburyo REB yafashe amafaranga miliyoni 4 n’ibihumbi 500 ikayashora mu kubaka ibiro by’utugari ndetse no gushyira insiga z’amashanyarazi mu biro bya polisi nyamara ayo mafaranga yari yaragenewe kubaka ibyumba by’amashuri.

Umuyobozi mukuru wa REB Gasana Janvier utari worohewe n’ibibazo yahaswe bimwe yanavugaga ko atazi, yemeye atazuyaje ko aya mafaranga yakoreshejwe koko kuko babisinyiye muri raporo.

Yagize ati “ba nyakubahwa badepite ibyo ni byo kuko raporo twarayisinye, twabyemeye.”

Abadepite ntibagaragaje aho izo nyubako zubatswe nubwo bavuze ko bibabaje.

Iyi raporo kandi yagaragaje amafaranga agera kuri miliyari imwe n’ibihumbi 669 y’ibirarane by’inyubako REB ifitiye uturere ariko mu bitabo by’ibaruramari bya REB bikaba bigaragara ko REB ifitiye uturere ibirarane bya miliyari imwe n’ibumbi 210.

Gasana Janvier yavuze ko uturere twubatse ibi byumba b’amashuri tutabanje kubibwira REB kandi ari ko amabwiriza asaba, bitwaje ko byihutirwaga, ariko ko hashyizweho itsinda rishinzwe kugenzura ibyo birarane niba ari byo koko riza gusanga harimo ikinyuranyo cya miliyoni 400 ndetse ko uturere twayahawe twasabwe kwishyura.

Depite Kankera Marie Josee yavuze ko hari uturere twabuze uko dusobanura ibyo birarane, bishobora kuba byaratewe nuko byari bimaze igihe kinini.

Yongeyeho REB ifite ikibazo cyo gukurikirana uburyo bwo gukoresha amafaranga y’inyubako nk’aho yatanze urugero rw’aho hari aho uturere twasabaga amafaranga yo kubaka no gusana amashuri tugahabwa amafaranga arenze ayo twasabye, abandi bagahabwa amafaranga make kuyo basabye.

Gahunda ya One Lap Top Per Child nayo ikomeje guteza ibihombo.

Kugeza ubu hamaze kugurwa mudasobwa (lap tops) 248 908 zimaze gutwara amafaranga asaga miliyari 36 , nyamara kugeza ubu bikaba bitari gutanga umusaruro nk’uwo byari byitezweho kuko nta nyandiko isobanura uko byagombaga gushyirwa mu bikorwa.

Depite Kankera yavuze ko hari Laptops zibwe zigera ku bihumbi 18, ndetse hakaba hari n’aho REB yatanze imashini ziruta umubare w’abanyeshuri mu bigo bitandukanye nk’aho mu bigo 18 hagaragaye imashini zigera ku bihumbi 2 na 876 zirenze kuzo ibyo bigo byari bigenewe.

Byongeye kandi REB yaguze imashini zidakenewe nk’aho mu 2013 yari ifite imashini ibihumbi 4 na 298 ikongera kugura izindi ibihumbi 42 na 978 bituma babura ho bazishyira kuko batari bagennye abo baziha, bagera aho bakodesha inzu.

Umuyobozi wa REB Gasana Janvier yasobanuye ko kuba hari imashini basanze zidakora byatewe n’uko abanyeshuri babiri bakoresha imashini imwe kuko batigira igihe kimwe, mu gihe byari biteganijwe ko imashini izajya ikoreshwa n’umunyeshuri umwe.

Yavuze ko kugeza ubu batangiye kugenda bazifata bakazijyana mu bigo bitari bizifite ndetse ko mu mujyi wa Kigali ho byarangiye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

  1. arko noneho ndumiwe amafranga adahagije muri education none bayajyanye muri local goverment and rwanda national police security ahaaa ndumva ntarenganya umuyobozi wa REB, psyhological bifite ukundi byagenze bitabaye ibyo byaba arikibazo kitoroshye,ese nawe udufranga duke natwo badusebe?

  2. Erega ibyo REB I kora bitanyuze mu mucyo ni byinshi. Usibye ibyo byagaragajwe na PAC hari nabahoze bitwa ESBM English school based mentors basezerewe bagifitanye name REB amasezerano atararangira. ubwo se ugirango muri aya mafaranga arimo akoreshwa nabi ntiharimo nimishahara yagombaga guhebwa aba back mentors babuze kivugira . Ahaaaaaaaaaaa ntawarubara!!!!!!!!!

  3. Ayo mafaranga yagombaga guteza imbere bayashyira mu bitabareba.ariko we.ni ukudabagira biba bibarimo.niyo mpamvu uburezi mu rwanda buhora hazi ubushobozi bwo kubuteza imbere bwigira mu bindi.

  4. Haha narumiwe koko reb se yubakira polisi ni mininter ni Rnp se bajyaga baca umugani ngo ihend iba itiyambitse ikajya kwambika mushiki wayo,reb yananiwe gukemura ibibazo byo mu burezi biyireba ijya kwiha ibyaminisiteri y umutekano

  5. ahubwo se izo nzu z abalimu zo zararangiye nkubu iyo mu murenge wacu I mutete yo iri mu ishyamba nta kubalwa ashwi da ubwo se ayo mafaranga yatanzwe yahowe iki

  6. Ahubwo she nibyo birarane byinyubako zibyumba byamashuri bemeye kwishyura ntitwahebye

  7. Ahubwo se ibyo birarane kubaka amashuri igihe bemereye kuyatwishyura amaso ntiyaheze mukirere?!!!

Tanga Igitekerezo