Hatashywe amashuri RDB yubakiye abanyeshuri bigiraga munsi y’ibiti

Ibyumba 12 ni byo byubatswe na RDB ku kigo cy’ishuri ribanza rya Gatebe

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda (RDB), cyatashye ku mugaragaro ibyumba 12 by’ishuri ribanza rya Gatebe cyubakiye abaturage batuye mu kagari ka Kirebe, mu murenge wa Rwimiyaga, akarere ka Nyagatare, amashuri yubatswe nyuma y’igihe kinini abana baho bigira munsi y’ibiti.

Aba baturage batuye hafi y’inkengero za pariki y’Akagera, ngo abenshi bahageze mu mwaka wa 2008 bimutse mu zindi ntara zo mu Rwanda baje gushaka ubuzima.
Mu kugera muri aka gace, mu 2009 ngo aba baturage bashatse ko abana babo biga maze ngo bakajya bigira munsi y’ibiti mbere yo kugondagonda akaruri k’ibyatsi abana bigiragamo.

Bigeze mu mwaka wa 2010, ngo ni bwo ikigo cy’iterambere mu Rwanda RDB cyatangiye kubafasha maze kibubakira ibyumba by’amashuri 6 byo kuba bigiramo. Ubu bufasha bwarakomeje maze mu mwaka wa 2013 RDB yongera kwagura iri shuri yubakamo ibindi byumba 3 ndetse yongera no kubaka ibindi byumba 3 mu mwaka wa 2015.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kivuga ko aba baturage bubakiwe ibi byumba by’amashuri bunyuze muri gahunda yayo ikora buri mwaka yiswe Tourism Revenue sharing, aho ngo iki kigo gikoresha agera kuri 5% y’ayaba yavuye mu bikorwa by’ubukerarugendo maze ngo igatera inkunga ibikorwa by’amajyambere cyane yibanze ku baturage batuye hafi ya za pariki.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza, yavuze ko RDB yishimira ko mu bikorwa igiramo uruhare mu guteza imbere harimo n’uburezi nk’iwe mu nkingi y’ubunyarwanda bwuzuye.

Yagize ati: “Twishimira ko mu bikorwa byatewe inkunga n’ubukerarugendo harimo n’uburezi, uburezi tubuha agaciro kuko ari bwo buduha umunyarwanda dukeneye. Iyo twigisha umunyarwanda tuba tumukingurira imiryago ku isoko ry’umurimo, kandi twizeye ko aba twigisha ari bo bazabungabunga pariki ejo hazaza.”

Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko RDB yashyizeho iyi gahunda mu rwego rwo gukaza ubufatanye n’abaturage mu kubungabunga ibinyabuzima biba muri za pariki.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, yibukije aba baturage ko nta cyo ibi bikorwa byabagezaho mu gihe hatabayeho uruhare rwa buri wese kugira ngo bashimangire umuco wo kwigira muri byose badateze abandi amaboko.

Yagize ati: “Ibi byose ntibyagirira akamaro umuturage niba we adashyizeho ake ngo ashishikarire umurimo aharanire kwigira. Leta y’u Rwanda ishishikajwe no guteza imbere uburezi bufite ireme. Leta y’u Rwanda kandi ishishikajwe no kugera ku cyerekezo 2020 ngo tuzabe dufite ubukungu buciriritse kandi imwe mu nzira izadufasha kubigeraho, ni ukugira abenegihugu bize bazarufasha kubigeraho.”

Iki gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ibi byumba by’amashuri, gikozwe mu rwego rwo kwitegura umunsi wo kwita izina ku nshuro ya 12, igikorwa giteganyijwe kuba mu kwezi gutaha.

Ibi byumba by’amashuri byo ku ishuri ribanza rya Gatebe, byigirwamo n’abanyeshuri 1296 bose biga kuri iki kigo.

Muri rusange RDB ibinyujije muri iyi gahunda yayo imaze imyaka irenga 10, imaze kubaka ibyumba by’amashuri 42 mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare, ibigo nderabuzima 3 ndetse ikaba yaranafashije mu kubaka ibiro by’utugari.

Ibikorwa byakozwe muri iyi gahunda uyu mwaka, bifite agaciro ka Miliyoni 376 z’amafaranga y’u Rwanda.


Ishuri ribanza rya Gatebe ryatashywe uyu munsi ryigamo abanyeshuri barenga 1000

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo