Kwamamaza

UBUREZI

Rwezamenyo:Ngo kwigira ubuntu biba mu nyandiko no mu magambo gusa

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Rwezamenyo:Ngo kwigira ubuntu biba mu nyandiko no mu magambo gusa

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge bavuga ko abana babo birukanwa ku mashuri kuko batatanze amafaranga y’agahimbazamusyi ka mwarimu.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 rivuga ko kwiga ari inshingano, Itegeko kandi ko ari ubuntu burezi bw’ibanze.

Gusa bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge bavuga ko ibyo kwigira ubuntu birangirira mu nyandiko gusa kuko abana babo badahwema kwirukanwa mu gihe batatanze agahimbazamusyi ka mwarimu.

Uwitwa Murenzi Naason agira ati “Ejo bundi nahuye n’abana nka batanu batashye mbabaza impamvu batatashye isaha zitageze bambwira ko babirukaniye amafaranga y’ishuri. Ubu koko niba umuntu atabasha kwiyishyirira mituweli azabona ayo mafaranga y’ishuri.?”

Undi mubyeyi ufite abana 3 biga mu ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 yavuze ko ari umukene ku buryo atabasha kubona amafaranga y’agahimbazamusyi ka mwarimu, kandi ko ntaho ateganya kuyakura ngo abana be bakaba bakurizamo kuva mu ishuri hatagize igikorwa.

Yagize ati “Ndi umukene sinabasha kubona ayo mafaranga yose y’agahimbazamusyi, ubu barabirukanye Imana nimfasha bazasubirayo, nibyanga ubwo nta kundi.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Rwezamenyo Mutarugera Dieudonnee yavuze ko batari bazi ko hari abanyenshuri birukanwa kubera ko batatanze agahimbazamusyi ariko ngo niba bikorwa byaba ari amakosa kuko atari ko amategeko abiteganya.

Yagize ati “Ntabwo twari tuzi ko hari abanyeshuri birukanwa kubera ko batatanze agahimbazamusyi ariko ibyo ni amakosa. Iyo hari umwana utarishyuye ikigo kiratwegera kikabitumenyesha noneho twe tukareba uko tumwishyuriza.”

Mutarugera yasabye abaturage bafite abana birukanywe ko babasubiza ku ishuri ubundi ibindi bigakurikiranwa abana bari mu masomo.

Agashimbazamusyi gashyirwaho ku bwumvikane bw’ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri mu rwego rwo kunganira umushahara wa mwarimu, gusa hakunze kumvikana bamwe mu babyeyi bavuga ko badasobanukirwa igishingirwaho bemeza umubare w’amafaranga y’agahimbazamusyi.

IBITEKEREZO

  • Adusa yvonne Yanditse:

    kumenya izina rye

  • jack Yanditse:

    I kiramuruzi gatsibo muri GS nyabisindu hari combinations3 meg ;lkk; hgl nubuntu da banze gutanga prime ariko nawe urabyumva uko bigisha mtibaba bitaye kubana kuko amasaha yo kwogisha arangiye ucaho umwana yabiki arabyisimamira

  • Makombe Yanditse:

    Muzandangire aho mu Rwanda bigishiriza ubuntu nzajyaneyo abana banjye. Uhazi yambwira icyo kigo.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza