Nyabihu: Hatashywe amashuri RDB yubatse mu mafaranga ava mu bukerarugendo

Abanyeshuri biga muri iri shuri bishimiye kwigira mu mashuri agezweho bubakiwe na RDB

Kuri uyu wa 19 Kanama 2016, ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyatashye kinafungura ku mugaragaro ibyumba birindwi by’amashuri yubatswe mu ishuri ribanza rya Kanyove muri gahunda yo gukoresha umugabane umwe w’amafaranga aturuka ku bukerarugendo mu guteza imbere ibikorwa remezo.

Ibi byumba by’amashuri byatashywe byumatse mu ishuri ribanza rya Kanyove riherereye mu mudugudu wa Kamiro, akagari ka Gasizi, Umurenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu mu ntara y’Iburengerazuba hafi ya pariki y’ibirunga.

Iki gikorwa cyo kubaka ibi byumba by’amashuri kiri muri byinshi byakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere [Rwanda Development Board (RDB)] muri gahunda yacyo yo gukoresha umugabane ungana na 5% w’umusaruro uturuka ku bukerarugendo mu bikorwa remezo bigamije iterambere rusange.

Iri shuri ryubatswe mu 1950, rikaba rifite ibyumba 15 ubariyemo na birindwi byatashywe uyu munsi. Ibi byumba bishya byubatswe bikaba byarasimbuye ibindi byasenywe kuko byari bishaje cyane.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi Celestin Ntivuguruzwa yashishikarije abanyarwanda gufata neza pariki kuko ari umutungo kamere ufitiye igihugu akamaro. Yavuze ko iki gikorwa ari urugero wriza rw’ibyo umunyarwanda yageraho aramutse afashe neza pariki.

Ati: “iyi ntambwe duteye ni urugero rwiza rw’ibyo abaturage bageraho mu gihe bafashe neza pariki zituzanira abakerarugendo na bo bakatuzanira amadevise bigatuma twigira, pariki ni ikirezi abanyarwanda bazi ko cyera kuko bazibungabunga kandi na zo zikabagirira akamaro”

Kaliza Belise ushinzwe ubukerarugendo muri RDB we yavuze ko ayo mashuri RDB yubatse ari ubutumwa bukomeye ku babyeyi. Ati: “ gufasha aba bana basaga 1200 biga aha ni ubutumwa twabahaye ngo babushyire ababyeyi babo bababwira ko pariki atari izo kohereza imbogo n’izindi nyamaswa mu mirima yabo, ahubwo ko ari izo kubafasha mubibafitiye akamaro nk’ibi no kubafasha kwishakira ibisubizo”

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Uwanzwenayo Theoneste na we yashimiye RDB kuba yarubatse aya mashuri ashimira n’abandi bose bagize uruhare mu iyubakwa ryayo. Yabwiye abaturage ko ayo mashuri ari ikimenyetso kigaragaza ko guturana na pariki bitandukanye no guturana n’itongo.

Ati: “ibi byumba byose byubatswe ngo mwerekwe ko mudaturanye n’itongo ahubwo ko muturanye n’ibintu bifite akamaro byinjiza amadevise mu gihugu”

Umuyobozi w’iri shuri Makuza Laurent yashimiye RDB kuba yarabatekerejeho ikabubakira amashuri agezweho kuko ngo mbere bigiraga mu ivumbi no mu byumba byashaje ariko ubu ngo bishimiye iterambere bagejejweho na RDB. gusa kuri ubu, Makuza avuga ko ngo hakiri ibindi byumba umunani bishaje akaba asaba ko na byo bisimbujwe ibishyashya byarushaho kuba byiza.

RDB iri gukora ibi bikorwa mu gihe U Rwanda ruritegura igikorwa cyo kwita amazina abana b’ingagi giteganyijwe kuba kuw 02 Nzeri 2016 nka kimwe mu bikorwa byo guteza imbere ubukerarugendo. Kuri uyu munsi hazitwa amazina abana 21 b’ingagi bavutse.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo