Ngororero: ‘Tukibona ko abana ibihumbi 8 bavuye mu ishuri, twaraye tudasinziriye’

Kuradusenge Janvier, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngororero

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwatangaje ko butasinziriye ubwo bwamenyaga ko abana basaga ibihumbi umunani muri ako Karere bavuye mu ishuri.

Mu ibarura ako Karere kakoze umwaka ushize, ryagaragaje ko abana 8089 bataye ishuri.Abo bana barimo abari mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Mu mwaka w’amashuri wa 2017 watangiye muri Mutarama uyu mwaka, Kuradusenge Janvier uhsinzw eimibereho myiza y’abaturage muri ako Karere yatangaje ko bamaze gusubiza mu ishuri abana 7223.

Avuga ko byabahangayikishije cyane kubona imibare y’abana bangana gutyo bata ishuri.

Yagize ati “Mu mwaka w’amashuri wa 2016, abana basaga ibihumbi umunani bataye ishuri.Tukibona iyo mibare ntitwasinziriye, twahise twihutira kumenya icyabiteye no kubagarura mu ishuri.”

Uyu muyobozi avuga ko kimwe mubyo basanze gitera abana kuva mu ishuri hari abatuye mu mirenge ihinga icyayi n’icukurwamo amabuye y’agaciro bajyaga gushaka amafaranga muri iyo mirimo,m hari ababyeyi bimukaga bakajyana n’abana babo ntibimenyekane, n’abishoraga mu bikorwa by’uburaya n’ubuzererezi.

Aka Karere kifashishije abajyanama b’uburezi mu kugarura abana mu mashuri, nubwo hakiri abasaga 800 bataragarukamo.

Kuradusenga yagize ati “Abatagaragara tumaze iminsi tubahiga ariko ntitubabona.Hari abo twasanze barimukanye n’imiryango yabo..ku buryo umwana yavaga Ngororero akajya Kayonza ntitubimenye ariko ubu turi kugenda tumenya aho bari.Akarusho kandi twe dufite abajyanama b’uburezi bakurikirana abana umunsi ku munsi, abo bajya guteka amandazi bakabakurayo.”

Imibare ya Minisiteri y’uburezi mu mwaka wa 2015 igasohoka mu gitabo Statistical Year Book 2016, igaragaza ko abanyeshuri bangana na 2.5 % aribo bataye ishuri mu mwaka wa 2015.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo