Muri kaminuza 10 MINEDUC yari yahagarikiye amasomo, INES Ruhengeri niyo yakomorewe igice

7

inyubako z’ishuri rya INES Ruhengeri

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ifatanyije n’Inama y’igihugu y’amashuri makuru (HEC) bakomoroye Ishuri rikuru rya INES Ruhengeri gukomeza amwe mu mashami yayo yari yahagaritswe, izindi kaminuza zisabwa kubanza gukemura ibibazo byose zifite.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo kaminuza 10 zandikiwe zimenyeshwa ko zimwe n’amwe mu mashami yazo bihagaritswe kubera kutuzuza ibisabwa.

Muri kaminuza zafungiwe by’agateganyo harimo Rusizi international University, Singhad Technical Education, Mahatma Ghandi University - Rwanda, Nile Source Politechnic of Applied Arts.

Uretse izi zafunzwe, hari n’izafungiwe amwe mu mashami yazo ari zo University of Technology and Arts of Byumba (UTAB), Open University of Tanzania, University of Gitwe, Jomo Kenyatta University, ICK Kabgayi na INES Ruhengeri.

Kuri uyu wa Kabiri, MINEDUC yatangaje ko INES Ruhengeri ariyo basanze yujuje ibisabwa mu mashami abiri ya Biotechnology ndetse na Computer Sciences, mu gihe yari yahagarikiwe amashami atanu.

MINEDU yatangaje ko amashami atatu asigaye ya INES Ruhengeri nayo hari ibyo atarazuza ariyo mpamvu bayisaba gukemura n’ibindi bibazo biri muri ayo mashami.

Kaminuza y’Ubuvuzi ya GITWE nayo yari yitabiriye bayibwiye ko hari ibibazo bikiri mu miyoborere yayo, bityo ko igomba kubanza kubikemura ngo ifungurirwe.

Raoul Nshungu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

  1. Aho kugirango ubuyobozi bwa university of Gitwe bukomeze gutesha umwanya abanyarda,kazi,niba butisubiyeho vuba bidatinze nyirikigo nabuhindure kuko igihe kirahenze singombwa kugitesha abandi wigiza nkana kandi barangiza bakanabihemberwa nabateshejwe igihe nano.ako ni akarengane kuburyo nibinaba ngombwa HEC ibyinjiremwo icyemure icyo kibazo cyubuyobozi bwa Gitwe ariko abari kubuzwa uburenganzira bwabo ntaruhare babigizemwo babusubirane bidatinze.Murakoze

  2. nsuhuje abanyarwanda bose !

    arko se kaminuza ya Gitwe niba ikibazo gisigaye mu buyobizi bihuriyehe nihagarara ryamasomo.
    ndumva bareka abana burwanda bakiga noneho ubuyobozi bugakuriliranwa cg bukavaho aho guteza ikibazo

    murakoze mbifurije amatora kdi mugatora neza

  3. nsuhuje abanyarwanda bose !

    arko se kaminuza ya Gitwe niba ikibazo gisigaye mu buyobizi bihuriyehe nihagarara ryamasomo.
    ndumva bareka abana burwanda bakiga noneho ubuyobozi bugakuriliranwa cg bukavaho aho guteza ikibazo

    murakoze mbifurije amatora meza kdi mugatora neza

  4. Uhhhhh i was wandering the univ which gives scholarship to 15 student at once!!!!!!!!!!!!!!! that was an advert of their untrusted business see u MGU

  5. bizarangira kaminuza zose zafungiwe inyinshi batazemereye! simperuka abayobozi bizo kaminuza babeshya ko NGO barangije kuzuza ibisabwa?!!!!

Tanga Igitekerezo