Kwamamaza

UBUREZI

Munyakazi asanga nta reme ry’uburezi ryava mu kwimura abana badashoboye no kureka bagatunga telefone

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Munyakazi asanga nta  reme ry’uburezi ryava mu kwimura abana badashoboye no kureka bagatunga telefone

Isaac Munyakazi, Umunyamabanga wa Leta mushya muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye

Umunyamabanga wa Leta mushya muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi yatangaje ko nta mpamvu yo kureka abanyeshuri badashoboye ngo bimurwe mu myaka ikurikiraho, ngo kuko bidindiza ireme ry’uburezi bikanakurura ubunebwe mu banyeshuri.

Hashize igihe bamwe mu babyeyi n’abakurikiranira hafi uburezi binubira imyanzuro ikunze gukurikizwa mu bigo by’amashuri, aho abanyeshuri bose bimurwa mu myaka ikurikiyeho hagasibizwa mbarwa.

Hari abarimu bakunze kumvikana bavuga ko bibabangamira kandi bikabangamira n’ireme ry’uburezi, kuko hazamuka abana badashoboye.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Umunyamabanga wa Leta ushinze amashuri abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi nawe yagaragaje ko adashyigikiye uwo muco wo kwimura abanyeshuri n’abadashoboye.

Yavuze ko ibyo ari ugukurura ubunebwe ndetse no gusubiza inyuma ireme ry’uburezi.
Yagize ati “Kuvuga ko bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi nibyo.Uruhande rwanjye kuri ibi nk’umunyamwuga kandi n’umurezi, ndasaba ko umwana wimuka aba ari ubikwiye. Nibyo abarimu bakwiye kugira uruhare mu gutuma abana benshi bimurwa mu myaka ikurikiyeho ariko bagomba kubikora mu buryo bwa nyabwo.”

Yakomeje avuga ko umwarimu afite ububasha bwo gusibiza umwana igihe cyose abona nta bushobozi afite bwo kwimukira mu wundi mwaka.Munyakazi avuga ko ahubwo abantu bashobora kuba barabisobanuye nabi.

Ati “Uburezi bugira uruhare mu iterambere ry’igihugu ni ubukwirakwiza mu banyeshuri ubumenyi n’ubushobozi hatarebewe ku gihe bizamara.Abanyehsuri bakwiye kurangiza bafite ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

Telefone mu mashuri ntizikwiriye

Isaac Munyakazi kandi yabwiye The Newtimes ko kwemerera abanyeshuri gutunga telefone ku mashuri bidakwiriye.

Yavuze ko telefoni igira ibirangaza byinshi, kubw’ibyo ahubwo uyifatanywe akwiye guhanwa hagendewe ku mategeko y’ikigo yigamo, gusa ibigo bikaborohereza kubona uko bahamagara nk’igihe bakeneye ababyeyi babo.

Ati “Telefone ni ibirangaza ku bana bato.Bashobora kujya birirwa ku mbuga nkoranyambaga, kwirirwa mu bigare bitari byiza, gukina imikino n’ibindi byinshi.Ku myaka yabo, ubushobozi bwo kwigenzurira ibyo bintu aba ari buke.”

Munyakazi yavuze ko ku mashuri hariho uburyo bwa ‘smart classrooms’ aho abana biga bafite mudasobwa na interineti, kubw’ibyo ngo telefone ntabwo zikenewe.

Ibyo kureka abana bagatunga telefone byavuzwe cyane umwaka ushize bishyigikiwe n’uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Olivier Rwamukwaya, aho yavugaga ko abayobozi b’ibigo bajya babafasha kuzikoresha mu buryo butabangamiye amategeko aho kubirukana.

Icyo gietekerezo cyamaganywe n’ababyeyi ndetse n’abarezi hamwe n’imiryango itegamiye kuri Leta yita ku burezi.

Mu kwezi gushize nibwo Munyakazi yagizwe umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, asimbuye Olivier Rwamukwaya wagizwe Umunyabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

IBITEKEREZO

  • Mimmy Yanditse:

    Imana ishimwe pe!
    Najyaga nibaza aho uburezi bugana.
    Ngaho promotion automatique,smart phones....
    Courage Muyobozi.Imana izabigushoboze .
    Uziye igihe.

  • Niyigena Odette Yanditse:

    Nyakubahwa munyamabanga murakoze cyane kuko ndabona uburezi bugiye kugarura Irene bwatakaje cyane cyane mu mashuli abanza aho umwana yarangizaga P6 atazi no kwandika izina rye.

    flowers, flowers sir!!!!!

  • Dushimimana Emmanuel Yanditse:

    Njye nshyigikiye promotion automatique kuko abana bakwiriye kwimuka, abandi bakabona aho bajya kuko mugihe maze nigisha gusibiza nasanze bidindiza bikanaca integer kd bigatera ipfunwe umwana wasibiye, ahubwo mwarimu nahabwe amushahara ufatika nawe akore atiganda ibintu bizagenda neza kd rwose izo telephone nyakubahwa yakoze cyane, ibaze iyo tuza kujana karasharamye Ababa bafite smart phone bari kujya badusuzugura kd bakaba ibirara.

  • Theophile Yanditse:

    Ibyo ni sawa Munyajazi ahubwo yabaga he?

  • Nkusi Yanditse:

    Ni ukuri uyu mu ministre aziye igihe.Njye nagereranya kuza kwe n,ukwa Messiya.Ni ukuvuga kuza gukura uburezi hasi yaho twita hasi cyane. Gusa, mfite bwoba ko abari bashyigikiye kiriya iriya politike ya promotion automatique bari butangire kumutega imitego akagenda vuba. Gusa ariko, abanya Rwanda iki nicyo gihe cyo kumva ko uburezi dufite uyu munsi buzaba ikinegu mu bihe biri imbere.Anyway, long live Minister M nyakazi for the quality of education.

    .

  • Habihirwe juvens Yanditse:

    Nukuri mwaratinze abana babaye abanebwe mukwiga.nonese uwanyuma mukwimuka ko atanga uwambere kwicara kuntebe yambere. Bica intege abahanga, abaswa babishongoraho pe!

  • 1 | 2

Tanga igitekerezo

Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza