Miss Vanessa Mpogazi yabonye sosiyete izamufasha guhigura umuhigo we

2

Miss Vanessa Mpogazi wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2016 ari gukorana na sosiyete yitwa Africa Smart Investment ikwirakwiza mudasobwa mu bigo by’amahsuri abanza n’ayisumbuye, akaba avuga ko nta kabuza bizamufasha guhigura umuhigo we yahize ubwo yiyamamazaga.

Mu marushwana yo gutora nyampinga w’u Rwanda, abahatana basabwa gutanga imishinga itandukanye bazakora nyuma yo gutorwa kandi iyo mishinga ikaba ifitiye igihugu akamaro.

Miss Vanessa Mpogazi wabaye igisonga cya kabiri cya nyampinga w’u Rwanda 2016 yahize ko azita mu kuzamura ikoranabuhanga mu mashuri yo mu Rwanda, binyuze mu bukangurambaga.

Iby’umushinga wa Vanessa Mpogazi byabaye nk’amata abyaye amavuta ubwo yahuraga na sosiyete ya Africa Smart Investement ikaba ikora ibijyanye no gutanga za mudasobwa mu mashuri atandukanye mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga.

Mu kiganiro Vanessa Mpogazi yagiranye na Makuruki.rw, yavuze ko gufatanya na Africa Smart Investment byatewe n’uko yari yabonye ko gahunda ya One Lap Top Per Child itari yageze ku ntego bityo agasanga izi mudasobwa zigiye gutangwa mu bigo by’amashuri zizatuma inzozi ze ziba impamo.

Yagize ati “ Nari mfite icyifuzo cy’uko ICT yashyirwa mu burezi, mbona ko hari Lap top bahaye abana ariko zidakoreshwa numva ngize icyifuzo cy’uko nashishikariza cyane cyane abarezi kugira ngo nabo bazashishikarize abana bihurirana, nuko iyi gahunda yari yaje mpita mbona ari amahirwe meza yo kugira ngo mfatanye nabo cyane cyane abari mu burezi gukoresha ikoranabuhanga.”

Miss Vanessa Mpogazi avuga ko iyi gahunda izamufasha guhigura umuhigo we kuko kugeza ubu mu bigo by’amashuri yisumbuye bamaze kugeramo babyumvise ndetse banatangiye gukoresha izi mudasobwa z’uruganda rukorera mu Rwanda rwa Positivo.

izi mudasobwa zikora zite?

izi mudasobwa za Postivo BGH zikoranye gahunda (softwares) zirimo amasomo yose abanyashuri bakenera ndetse zikaba zikoze ku buryo umwarimu ashobora kumenya ibyo umunyeshuri we ari gukorera kuri iyo musobwa ndetse akaba yanamusobanurira.

Umunyeshuri kandi ashobora gufata amajwi umwarimu we mu gihe ari kwigisha, noneho mu gihe cyo gusubiramo amasomo akaba yakongera akumva ijwi rya mwarimu bityo bikamufasha gusubira mu masomo ye neza.

Mudasobwa yishyurwa amafaranga y’u Rwanda 219 900, mu buryo bwo kwishyura mu byiciro, uwishyura mu mezi atatu, atanga amafaranga 84 081, uzishyura mu mezi atandatu atanga amafaranga 43 289, uzishyura mu mezi 12 atanga amafaranga 22 929, uzishyura mu mezi 25 agatanga amafaranga 12 400, ariko bose, aba bahisemo kwishyura mu byiciro babanza gutanga amafarannga y’u Rwanda 15 000, mu gihe uwishyuriye rimwe nta yandi atanga.

Abarimu kandi nabo bazakenera izi mudasobwa kugira ngo babashe kujyana n’abana bigisha mu iterambere aho nabo bafite mudasobwa bazahabwa bakazajya bazishyura ako kanya cyangwa se mu byiciro nk’uko bigenda ku banyeshuri.

Uwishyuye iyi mudasobwa ako kanya,atanga amafaranga 219 000, ariko yaba azishyura mu byiciro agatanga amafaranga 257 000.

Umwarimu uguze iyi mashini abinyujije mu murenge SACCO 290 2000 ahabwa na Internet izamara imyaka ibiri, mu gihe yaba nta Internet ashaka akazishyura amafaranga 215 000.

Kugeza ubu mu mujyi wa Kigali hamaze gutangwa mudasobwa zirenga ibihumbi 5000 ari nako ibigo byazifashe bihabwa amafaranga 8000 kuri buri mudasobwa byafashe.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo bagerageza gukoresha mudasobwa za Positivo BGH

Ntarindwa Theodore na Padiri Onesphore ushinzwe Uburezi muri Diyosezi ya Kigali

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo