Minisitiri w’uburezi yasobanuye byinshi ku ireme ry’uburezi ryakemanzwe na benshi mu badepite

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyibandaga ku bibazo byugarije urubyiruko cyane cyane ku kibazo cy’ubushomeri, abadepite bakemanze ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro bavuga ko ari ryo nyirabayazana w’ubushomeri kuko usanga abayarangijemo nta bushobozi bafite bwo gukora ibintu bihatana ku isoko mpuzamahanga bigatuma akazi bakagombye gukora gakomeza gukorwa n’abanyamahanga.

Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 03 Kanama 2016, aho abadepite bagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda bicaranye n’abaminisitiri batandukanye bafite aho bahuriye n’iterambere ry’urubyiruko maze baganira byinshi ku byateza imbere urubyiruko n’uburyo bwo gukemura imbogamizi urubyiruko ruhura na zo.

Muri iki kiganiro, bamwe mu badepite batunze agatoki ireme ry’uburezi kuba ari ryo rituma urubyiruko rw’u Rwanda rutabona akazi bavuga ko mu Rwanda hari imirimo yagakozwe n’urubyiruko rw’abanyarwanda ariko ugasanga ikorwa n’abanyamahanga kandi mu Rwanda hari amashuri abyigisha maze bagatunga agatoki ikibazo cy’ireme ry’uburezi.

Umwe mu badepite yagize ati: “Njyewe mfite ikibazo kijyanye n’ireme ry’uburezi, ubu turavuga ngo akazi nta gahari ngo abantu bakeneye akazi, ariko hari imirimo myinshi iri ku isoko dukeneraho abantu b’abanyamahanga kugira ngo baze kuyikora hano, iyo tureba mu mahoteri abantu bava hanze baza kuyikora, iyo tureba amakositimu twambaye adoderwa hanze, inkweto nziza twambara zikorerwa hanze, intebe ziri mu biro byacu zikorerwa hanze, ibyo byose ni isoko ry’umurimo, ibintu tuvana hanze byashobora gukorerwa hano byose ni isoko ry’umurimo kandi impamvu ako kazi kadatangwa ni ireme ry’uburezi”

Yakomeje ashimangira iki kibazo agira ati: “Iyaba dufite abantu bafite ubumenyi mu myuga inyuranye, ibyo byose twabyikorera, abantu bacu bahatana mu bihugu duturanye, uramutse uzi kudoda neza ikositimu nziza umuntu uvuye Uganda, Kenya, Tanzaniya yayigura, iki kibabazo twakivuze inshuro nyinshi hano mu nteko ariko ikibazo cy’ireme ry’uburezi ni cyo kibazo dufite, ayo ma TVT dufite afite irihe reme? abarimu bayigishamo bafite ubuhe bumenyi? Bafite ubuhe bunararibonye? Aho ni ho twakabanje tukarebera kuko ni cyo kibazo gikuru dufite “

Minisitiri w’uburezi mu Rwanda Dr Musafiri Malimba Papias na we ku ruhande rumwe aremeranya n’abadepite ko hari ibibazo mu ireme ry’uburezi cyanen cyane mu biga imyuga n’ubumenyi ngiro ariko akavuga ko hari intabwe yatewe kuko ngo ireme ry’uburezi ni urugendo ruhoraho.

Yagize ati: “Ku kibazo rero cy’ireme ry’uburezi, ndagirango nemeranye na ba nyakubahwa ku mpungenge bagaragaje, ntabwo uyu munsi umuntu yakwihandagaza ngo avuge ngo mu Rwanda dufite ireme ry’uburezi ryahiga abandi mu karere cyangwa se no mu mahanga, ariko na none ntabwo twafata uburezi bwacu n’imbaraga dushyiramo, n’ibishoro, ngo tubikube na zero, icyo navuga ni uko ireme ry’uburezi ari urugendo rwa buri munsi, ni ikintu gihoraho”

Mu gusobanura aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze, Minisitiri Musafiri yagize ati: “Hari aho twari turi, aho twagombaga guhamagara abaza kudufasha gusiga amarange cyangwa abaza kudufasha gukora serivisi muri za hoteri ariko uyu munsi hari aho tugeze [ …] buhoro buhoro tuzagera ku ntego y’ijana ku ijana, uyu munsi hari abatanga serivise mu mahoteri, bahuguriwe he se? ni muri aya mashuri yacu y’imyuga n’ahandi, kandi batanga serivise nziza, icyo ntabwo dukwiye kugipfobya ahubwo bikwiye kuduha ikizere ko tuzabigeraho”

Icyakora Minisitiri Musafiri yavuze ko mu Rwanda hari ikibazo cyo kubura abarimu b’abanyarwanda b’abanyamwuga ndetse n’ibikoresho bihagije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro. Yavuze ko mu Rwanda nta shuri rihari ryo gutoza abantu bazaba abarimu mu myuga n’ubumenyi ngiro, akavuga ko bifashisha uburyo bwo kubohereza mu mahanga kwigayo, ibintu avuga ko bihenze kandi bigatanga umusaruro muke.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Minisitiri Musafiri yavuze ko hari ishuri rigiye kuzura rizatoza abarimu bazigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Jean Paul NIYITANGA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo