Minisitiri mu Budage yavuze ko u Rwanda ari nko mu rugo kubera umubano w’ibihugu byombi

2

Minisitiri Roger Lewentz wanahawe impano n’aba banyeshuli
Kuri uyu wa mbere tariki 10 Ukwakira 2016 itsinda riturutse mu gihugu cy’u Budage riyobowe na Minisitiri w’ibikorwa remezo Roger Lewentz n’abayobozi ba kaminuza y’u Rwanda basuye ishami ryayo ry’uburezi banatanga impamyabushobozi ku banyeshuli bahasoje amasomo y’igihe gito mu bijyanye n’uburezi budaheza.

A ba banyeshuli bari basanzwe ari abarimu mu bigo bibarizwamo ababana n’ubumuga butandukanye bafashe aya mahugurwa mu gihe cy’ukwezi bakaba bahawe impamyabushobozi mu rwego rwo kubongerera ubumenyi mu bijyanye no kwigisha ababana n’ubumuga babarizwa mu bigo bigishamo.

Kwizerimana Elie usanzwe ari umwarimu mu ishuli rya Nyabihu Demonstration Center for Deaf yavuze ko bishimiye ubumenyi bahawe bakaba biteguye gukwirakwiza uburezi budaheza.

Kwizerimana yashimiye ikigo cyo mu Budage cyigisha iby’uburezi budaheza EFWI cyabafashije binyuze muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi. Yavuze ko kandi bagifite ikibazo cy’abana bakenera serivisi zo kugororwa nta nzobere bafite, asaba ko bakomeza kongererwa ubumenyi ku burezi budaheza kimwe no guhabwa ingendo shuli bareba uko ahandi bashyira mu bikorwa ubumenyi budaheza,

D.r Evaliste Karangwa uhagarariye ishami ry’uburezi budaheza muri iyi Kaminuza yavuze ko biteze umusaruro kuri aba bamaze guhabwa aya masomo.

Yagize ati: “ Iri ni itsinda rya 4, tubatezeho byinshi, abambere hari ibintu byinshi bakoze, aba banyamahanga baje hano nibyo babanje kureba,basanze abana biga babana n’ubumuga baravuye kuri 0% bagera kuri 2% kuva muri 2010, turizera ko n’aba bazakwirakwiza ibyo bize muri bagenzi babo.

Kugeza ubu abamaze guhugurwa n’abacyiga ibijyanye n’uburezi budaheza muri iyi Kaminuza mu byiciro byose kugeza ku cyiciro cya 3 bose ni 249 bose bakaba bitezweho guzasakaza uburezi budaheza .

Umuyobozi wungirije uwa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Charles Muligande yashimye igihugu cy’u Budage by’umwihariko iki kigo cyafashije aba banyeshuli kubona aya mahugurwa.

Yagize ati: “ Nka jye uhagarariye Kaminuza y’u Rwanda ndashima ubuhahirane n’umubano ibihugu byombi bikomeje kugirana, aho umubano w’u Budage wavuye mu bigo bito ukaba ugeze muri kaminuza. Turizera ko umubano w’ibihugu byombi utazahungabana."

Minisitiri w’ibikorwa remezo mu gihugu cy’u Budage Roger Lewentz yavuze ko igihugu cy’u Budage kishimira umubano mwiza gifitanye n’u Rwanda bityo kuza mu Rwanda bakaba babifata nko kuza mu rugo, Minisitiri Roger kandi yizeje abasabye kongererwa ubumenyi ko hamwe n’abo bakorana bagiye kwiga kuri iki kibazo mu rwego rwo kongera umubano n’ubufasha ku Rwanda.

Aba bayobozi bakigera muri iyi kaminuza batemberejwe ahigira abanyeshuli bafite ubumuga n’abakenera uburezi bwihariye berekwa ibikoresho bifashisha nyuma haba umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuli 19 baje basanga andi matsinda atatu nayo yahawe ubu bumenyi ku burezi budaheza ku bufatanye n’igihugu cy’u Budage.


Babanje gutemberezwa mu mashuli berekwa ibikoresho bitandukanye ababana n’ubumuga bifashisha biga


Prof. Muligande atanga impamyabushobozi ku basoje amasomo y’igihe gito ku burezi budaheza


Prof. Njoroge, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. IBI NIBYO NANGA EJOBUNDI NIBASHAKA GUKORA IPEREREZA KURI AMBASSADERI GASANA KUKO ARI UMUDAGE MUZAHINDURA IMVUGO MWABANYAMAKURU MWE !!! MUNDEGE YA HABYARA HARIMO ABAFRANSA BENE WABO BAGOMBA KUMENYA UWABICIYE

  2. IBI NIBYO NANGA EJOBUNDI NIBASHAKA GUKORA IPEREREZA KURI AMBASSADERI GASANA KUKO ARI UMUDAGE MUZAHINDURA IMVUGO MWABANYAMAKURU MWE !!! MUNDEGE YA HABYARA HARIMO ABAFRANSA BENE WABO BAGOMBA KUMENYA UWABICIYE

Tanga Igitekerezo