Kwamamaza

UBUREZI

MINEDUC yemereye ubufasha abanyeshuri bigaga muri Kaminuza zafunzwe n’izafungiwe amashami

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
MINEDUC yemereye ubufasha abanyeshuri bigaga muri Kaminuza zafunzwe n’izafungiwe amashami

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda (MINEDUC) ibinyujije mu nama y’igihugu y’amashuri makuru (HEC) yijeje abanyeshuri bigaga muri kaminuza ziherutse gufungwa ndetse n’izafungiwe amwe mu mashami by’agateganyo ko bazafashwa gukomeza amasomo yabo mu yandi mashuri makuru yigisha amashami bigagamo.

Itangazo Inama y’igihugu yamashuri makuru (Higher Education Council, HEC) yashyize ahagaragara rirasaba abo banyeshuri kuzuza ifishi y’ubusabe basaba gufashwa gukomeza amasomo.

Iyo Fishi ngo ikubiyeho amakuru y’ibanze azafasha HEC kubaha ubufasha kugirango bakomeze kwiga.

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda iherutse gutangaza ko hari Kaminuza n’amwe mu mashami ya kaminuza byafunzwe by’agateganyo kubera ibyo zitujuje bigendanye n’ibyo zigisha.

Muri kaminuza zafungiwe by’agateganyo harimo Rusizi international University, Singhad Technical Education, Mahatma Ghandi University - Rwanda, Nile Source Politechnic of Applied Arts.

Uretse izi zafunzwe, hari n’izafungiwe amwe mu mashami yazo ari zo University of Technology and Arts of Byumba (UTAB), Open University of Tanzania, University of Gitwe, Jomo Kenyatta University, ICK Kabgayi na INES Ruhengeri.

Iri tangazo ryo gufasha abanyeshuri bigaga muri izi kaminuza risohotse mu gihe abanyeshuri bigaga muri izo kaminuza bari batangiye kubunza imitima bibaza aho berekeza ngo babashe gukomeza amasomo yabo.

Isomere iyi baruwa mu mwimerere wayo hasi

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza