MINEDUC yihanije abayobozi b’ibigo by’amashuri basezerera abanyeshuri uko bishakiye

1

Umunyamabanga wa Leta Muri Mineduc Ushinzwe Amashuri Abanza n’ayisumbuye Olivier Rwamukwaya

Minisiteri y’Uburezi iraburira abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye bijya bicyura abana igihe cyateganijwe cyitageze ko bitemewe na gato mu gihe batabiherewe uburenganzira.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’uburezi kuri uyu wa 13 Nyakanga 2016, risobanura uburyo n’igihe abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bazajya mu biruhuko, biteganijwe ko igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2016 kizarangira tariki 22 Nyakanga 2016.

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’ayisumbuye Olivier Rwamukwaya yasabye abanyeshuri bose kuzataha bambaye impuzankano y’ishuri ndetse asaba n’abayobozi bashinzwe uburezi mu mirenge bafatanyije n’abayobozi b’ibigo kuzakurikirana uko abanyeshuri bazataha.

By’umwihariko Oliver Rwamukawaya yongeye kwihaniza abayobozi b’ibigo bajya bacyura abana mbere y’igihe cyateganijwe na Minisiteri y’Uburezi ko bagomba kubicikaho ndetse n’uwashaka kubikora akabanza agasobanurira Minisiteri y’Uburezi impamvu yabyo akabyemererwa.

Bamwe mu bayobozi bajyaga bacyura abanyeshuri mbere y’itariki yagenwe na Minisiteri y’uburezi, bamwe ahanini babikoraga mu rwego rwo kurengera ibiryo n’ibindi bikoresho bikoreshwa n’abanyeshuri mu gihe barangije ibizamini bategereje amanota, nyamara kandi ibyo bagenewe bitari byagashize.

Uko gahunda yo kujya mu biruhuko iteye

Tariki ya 20 Nyakanga 2016 hazataha abanyeshuri biga mu turere twa Nyanza, Kamonyi, Muhanga na Huye two mu ntara y’amajyepfo, Rusizi na Nyamasheke two mu ntara y’Uburengerazuba, na Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo two mu Mujyi wa kigali. Bose bakazasubira ku ishuri kuwa 05 Kanama 2016.

Tariki ya 21 Nyakanga hazataha abanyehsuri biga mu turere twa Gisagara, Ruhango, Nyamagabe, na Nyaruguru two mu Ntara y’Amajyepfo, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu na Nyabihu two mu ntara y’Uburengezuba. Bakazasubira ku ishuri tariki ya 06 Kanama 2016.

Tariki 22 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu ntara y’Uburasirazuba n’intara y’Amajyaruguru, bakazasubira ku ishuri tariki ya 07 Kanama 2016.

Arsene Muvunyi

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Mwiriwe ho neza nukuri niyo mpamvu muturebera usanga ngo habura icyumweru ngo nibatahe ngo bazafata indangamanota bagarutse tukibaza ikibazo gituma umwana atayitahana bikaducanga Nibagerageze bazitangirigihe nta Mubyeyi ukimenya niba umwana we yeratsinzwe cg yaratsinze Mudufashe Murakoze .

Tanga Igitekerezo