MINEDUC yakuyeho amarushanwa yo gutora ba Nyampinga mu mashuri

10

Aba ni bamwe mu bahataniraga kuba nyampinga w’amashiri yisumbuye muri 2015

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yabwiye abayobozi b’ibigo by’amashuri y’inshuke, abanza, n’ayisumbuye ko batemerewe kongera gutegura amarushanwa yo gutora ba Nyampinga ku mpamvu zuko byagaragaye ko bibangamira imyigire y’abanyeshuri n’imyigishirize y’abarimu muri ayo mashuri.

Kuwa 27 Mutarama 2017, Minisiteri y’uburezi(MINEDUC) yandikiye ibaruwa abayobozi b’uturere bose ibasaba kumenyesha abayobozi b’ibigo by’amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye ko batemerewe kongera gutegura amarushanwa yo gutora ba Nyampinga.

Guhagarika itegurwa ry’amarushanwa ya ba Nyampinga birareba amashuri ya Leta, afatanya na Leta, ayigenga, ndetse n’amashuri mpuzamahanga yose akorera mu Rwanda.

Muri iyi baruwa Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko impamvu yo guhagarika aya marushanwa ari uko babonye ko bishobora kubangamira imyigire n’imyigishirize muri ibyo bigo by’amashuri.

Gusa nkuko bigaragara muri iyi baruwa, ibikorwa byo gutora ba nyampinga muri za Kaminuza n’amashuri makuru byo ntibyabujijwe.

Uyu mwanzuro wo guhagarika amarushanwa yo gutora ba nyampinga uje nyuma yuko ababyeyi batandukanye cyane cyane abarerera mu mashuri yisumbuye bagiye bagaragaza ko igikorwa cyo gutora ba Nyampinga muri ayo mashuri kidakwiye ngo kuko gituma benshi muri bo barangazwa n’ayo marushanwa bakibagirwa inshingano yo kwiga kandi ari yo iba yarabajyanye muri ayo mashuri.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 10

  1. Haaah, harya abahungu bo nta burara bagira ra,mbega .Ko badatora ba Rudasumbwa ganja inyobwa nande? Mu migina nahandi hose abatega ni ba Miss high School? Narumiwe.Ariko se numvise abakobwa aribo baje imbere mu myigire , none bazaba demotivé no kwiga bigasubira inyuma? Naho uburere bike,uburara si ba nyampinga babigira gusa ,ni akateye,nabatize barabugira rwose,Pole rero bana bacu mwitegura kuzijya mu marushanwa,ubwo muzihangane .

  2. gukuraho aya marushanwa ntacyo bizfasha none se bizahindura imitekerereze ? bagakwiye kwigisha Ikiba kigamijwe kuko hari na benshi nzi byagiriye akamaro.

  3. Ahubwo twifuzako namarushanwa mubindi byiciro byabakobwa yavanwaho kuko abasesenguzi tubona ntamusaruro biranga ahubwo hagenda akayabo kamafaranga yurwanda, harindi mishinga myinshi ayomafaranga yakagombye gukora

  4. sikubangamira imyigire gusa ahubwo usanga nuwabaye nyampinga amenyana nabantu benshi ugasanga rimwe narimwe bangije iryo zina bitewe nibyo abantu bamwifuzago!

Tanga Igitekerezo