MINEDUC igiye kuganira na Kaminuza zahagarikiwe amasomo

1

Minisiteri y’uburezi igiye kuganira na kaminuza zahagaritswe by’agateganyo ndetse n’izahagarikiwe amwe mu masomo mu rwego rwo kugena uko igenzurwa ry’izo kaminuza rizakorwa.

Muri Werurwe nibwo inama y’igihugu y’amashuri makuru (HEC) ifatanyije na Minisiteri y’uburezi bahagaritse kaminuza n’amwe mu mashami yazo nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe bikagaragara ko hari ibo zitujuje.

Kuri uyu wa Gatatu HEC yandikiye kaminuza zafungiwe n’izifite amashami yahagarikiwe by’agateganyo kuzitabira inama iteganyijwe tariki ya 21 Mata 2017.Iyo nama ngo izaba yiga uburyo igenzura ry’izo kaminuza rizakorwa, no gushyiraho igihe buri kaminuza izasurwa n’inzobere mu by’uburezi zizashyirwaho na MINEDUC binyuze muri HEC.

Iyi nama ije mu gihe amwe mu mashuri yahagarikiwe amasomo yasabaga kongera kugenzurwa byihuse kuko yarangije gukosora ibyo yasabwaga, ubundi amasomo agakomeza.

Amashuri yahagarikiwe amasomo yari yahawe amezi atandatu, yaba atarakosora ibyo yasabwe agafungwa burundu.

Muri kaminuza zafungiwe by’agateganyo harimo Rusizi international University, Singhad Technical Education, Mahatma Ghandi University - Rwanda, Nile Source Politechnic of Applied Arts.

Izafungiwe amwe mu mashami yazo harimo University of Technology and Arts of Byumba (UTAB), Open University of Tanzania, University of Gitwe, Jomo Kenyatta University, ICK Kabgayi na INES Ruhengeri.

Inkuru bijyanye:Kaminuza icumi zafunzwe by’agateganyo, zihabwa amezi 6 yo kwikosora cyangwa zigafungwa

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo