Leta yamaganye icyifuzo cyo gushyiriraho abarimu ihahiro nk’iry’abasirikare

9

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete avuga ko nta guriro ryihariye ku barimu rizajyaho

Leta y’u Rwanda yeruye ko idashobora gushyiraho ihahiro ryihariye ku barimu nk’uko ryashyiriweho abasirakare bitewe n’uko badahuje imishahara n’imibereho.

Ibi byemejwe kuri uyu wa 08 Kamena 2016, ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver yamurikiraga Inteko Ishinga amategeko umushinga w’ingengo y’imari ya 2016-2017.

Ubwo abadepite batangaga ibitekerezo ku mushinga w’ingengo y’mari ya 2016-2017, bibajije ku mafaranga asaga miliyari 5 azashyirwa muri Koperative Umwalimu SACCO icyo aje guhindura ku mibereho ya mwalimu ndetse bongera gusaba ko hashyirwaho isoko ryabo ryihariye nk’uko bimeze ku basirikare b’u Rwanda.

Minisitiri Amb Gatete Claver yavuze ko ayo mafaranga miliyari 5 yashyizwe muri Koperative Umwalimu SACCO, aje mu buryo bwo gufasha abarimu baka inguzanyo kuyishyura ku nyungu nke ugereranije n’iyakwa n’andi ma Banki.

Yongeyeho ko impamvu abasirikare bashyiriweho isoko ryabo ryihariye ari uko imishara yabo idateye nk’iy’abandi bityo ko ibyo abadepite basaba ko n’abarimu bashyirirwaho ihahiro ryabo ryihariye ko bidashoboka kuko icyo gihe byatuma buri bakozi ba Leta bajya basaba ko bashyirwaho amaguriro yabo maze bigahungabanya ingego y’imari iva ahanini mu misoro.

Yagize ati “ibyo gushyiraho iguriro ry’ihariye rya mwalimu ntago bishoboka, abasirikare imishara yabo murayizi ntago ari nka mwarimu. Ubwo turishyizeho wasanga n’abaganga baje bati ni muduhe iryacu maze ya misoro yinjiriza Leta tukayibura.”

Abarimu ni bamwe mu bakozi ba Leta bagiye bagaragaza ko bagiye basigazwa inyuma mu kongerwa imishahara nyuma iza kongerwa n’ubwo amafaranga bongereweho bamwe bavuga ko ari intica ntikize.

Mu rwego kandi rwo guteza imbere mwarimu n’abamukomokaho, hari hifujwe ko abana b’abarimu bajya bemererwa inguzanyo ya buruse nk’abandi batishoboye, gusa ibi Minisiteri y’uburezi yabyamaganiye kure ivuga ko ibi na byo byateza ikibazo aho n’abandi bakozi batari abarimu na bo bakenera ko abana babo bafashwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 9

  1. mwibabara kuko Uwitonze Francois-Xavier kuba yarigeze kuba mwarimu yatekereje kucyifuzo cyanyu ashyiraho project yitwa solution market kubantu bose bahemberwa muri bank ubwo na mwarimu arimo na muganga nabandi.naho kuba reta itabikoze abana burwanda natwe twabitekereza tukiga kwikemurira ibibazo tudateze ibintu byose kuri leta kuko ibyo imaze kudukorera birahagije.

  2. mwalimu ntiyitaweho wagirango ntacyo amariye igihugu kdi nuriya uvuga ngo ntabashyirirweho isoko ibyo yigira nuko mwalimu yamuhaye ubumenyi none ngo mwalimu ntakabeho nkabandi bakozi .ubundi se ninde mukzi wundi wa Leta ufata intica ntikize nka mwalimu?Imana izabihembere naho ubundi byabara usara

  3. kuba bavuzeko nta guriro reta izashyiraho ntibibuzako abikorera barishyiraho.kuko nubundi twarabitangiye ahubwo nti mucikanywe

  4. Buriya Nyakubahwa yasanze mwarimu aguwe neza ndetse arusha imibereho myiza Afande!!!!Ahaaaa,Rwanda we...

  5. ntagitunguranye
    mwalimu we ese bamuraga imyenda (inguzanyo) yahawe umushara nkuwabandi wenda nizi nguzanyo bakazizamura nkabandi

  6. MWALIMU GENDA WARAGOWE! HARYA NGO UTAGASHAKA AZAKAREKE,AMAREMBO ARAFUNGUYE ABAGASHAKA NTIBABUZE! MWALI UWITEKA AZAKUGORORERA IBIRUTA UMUSHAHARA.

  7. Ariko mwibuke ko abarimu batabona mission nkizo abasirikare nabapolisi nabona. Kandi ndahamya ko abapolisi barusha mwarimu umushahara

  8. Genda mwarimu wagorwa, kandi niwowe watugize abo turibo, ariko ikiza kigusabiwe ndabona bagisubiza inyuma.

Tanga Igitekerezo