Karongi: Abana banze kuva ku rutare rwa Ndaba barateganyirizwa ibihano bikomeye

7

Avuga amateka y’urutare rwa Ndaba akoresheje iningiri

Ubuyobzo bw’Akarere ka Karongi buravuga ko bugiye guhagurukira abana birirwa ku rutare rwa Ndaba basabiriza abahasura bitwaje gusobanura amateka y’urwo rutare bukavuga ko abazanga kuhacika burundu ku neza bazafatwa bakajyanwa mu bigo by’inzererezi.

Urutare rwa Ndaba ni kimwe mu byiza nyaburanga bigize akarere ka Karongi, uru rutare rusurwa n’abantu batandukanye barimo n’abanyamahanga.

Bamwe mu bana bo muri ako gace bihimbiye umushinga wo kujya gusobanurira ba mukerarugendo amateka y’urwo rutare mu ndimi zitandukanye harimo n’icyongereza n’igifaransa ubundi abo basobanuriye bakabaha amafaranga.

Abo bana bamaze kubigira nk’ubucuruzi kuko babyukira ku muhanda bateregeje abasura uru rutare nta karimo bakorera ababyeyi, nta gukaraba ndetse na saa sita ngo ntibajya kurya iwabo barya mu mafaranga baba bakoreye bagacyurwa n’ijoro.

Mu kiganiro MAKURUKI yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, madame Bagwire Esperance yavuze ko abo bana ari ikibazo kuko impamvu birirwa ku rutare rwa Ndaba atari ugusobanura amateka ahubwo baba bari gusabiriza bityo ngo bagiye kuhabirukana bafatanyije n’ababyeyi babo n’inzego z’ibanze.

Yagize ati: “icyo kibazo turakizi kandi koko bariya ntabwo baza hariya baje gusobanura amateka kuko nta n’uwabibashinze ahubwo baza ari mu buryo bwo gusabiriza, tukaba tugiye kubikangurira ababyeyi babo ndetse n’inzego z’ibanze bakahacika”

Bagwire Esperance kandi avuga ko atari ubwa mbere bagerageje kwirukana aba bana ku rutare rwa Ndaba ariko ngo ubu noneho bazashyiramo imbaraga zishoboka zose abazananirana bazajyanwa mu kigo cy’inzerezi.

Yagize: “tuzabigisha ku neza ariko ubwo ni babyanga tuzabajyana muri transit center (ikigo cy’inzererezi).

Akarere ka Karongi kavuga ko imbogamizi gahura ariko hari n’abana baturuka mu mirenge yo mu karere ka Rutsiro, bigatuma aba bana bakomeza kwiyongera.

Amateka y’urutare rwa Ndaba

Aba bana bavuga ko basobanura amateka y’uru rutare, bavuga ko Ndaba ari izina ry’umuntu ryitiriwe urwo rutare ubwo uwo mugabo yajyanaga n’abagenzi be guhakura ubuki bwabaga mu mwobo wari mu cyeragati cy’urwo rutare, maze mbere yo guhakura ubwo buki bamuzirika umugozi muremure mu nda baramumanura bawufashe ageze aho ubuki bwari buri atangira guhakura, ariko agahakura yirira, nyuma basanga yaburiye bwose yabumaze barekura umuzi yikubita hasi ahita apfa.

Iyi ni yo yabaye impamvu uru rutare rwiswe "Urutare rwa Ndaba."


Aba bana usanga baharika n’imodoka bagasabiriza abarimo bitwaje kubasobanurira amateka y’urutare rwa Ndaba

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

  1. ikibazo nubuyoboyizi bwahongaho. ikibozo sibariyabana. esekoko. nkukobivugwa basobanura amateka nkukobiri?. ahubwo ndumva mwabongerera. ubumenyi buhagije kurayomate

  2. None se ubwo bajyayo kubera ariko kazi kabakwiriye cg ni amaburakindi ,ubukene ,imibereho mibi ..ntibiga kubera kubura amafaranga y ishuli,

  3. None se ubwo bajyayo kubera ariko kazi kabakwiriye cg ni amaburakindi ,ubukene ,imibereho mibi ..ntibiga kubera kubura amafaranga y ishuli,

  4. Ngaho muhashyire abagabo niba mwanze abana. Nonese ko aribo basobanuraga , ubwo tuzajya dusobanurirwa nande?

  5. Ngaho muhashyire abagabo niba mwanze abana. Nonese ko aribo basobanuraga , ubwo tuzajya dusobanurirwa nande?

  6. Nibyo abana nkabariya nikibazo gikomeye nkabo nabonye kumashyuza I gisenyi nabo nuko babaye ho leta nababyeyi musubize abana kwishuri

  7. Ahubwo Abobobana Bihangiye Imirimo Habwo Nanjye Bitumye Menya Ayomateka Narikuzayabwiraniki? Iyobatahajya

Tanga Igitekerezo