Kwamamaza

UBUREZI

Kaminuza y’u Rwanda ntiri muri kaminuza 1000 nziza ku Isi

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Kaminuza y’u Rwanda ntiri muri kaminuza 1000 nziza ku Isi

Ikigo gishyira ku myanya za kamuniza nziza zo ku isi kizwi nka Centre for World cyashyize ahagaragara urutonde rwa kaminuza 1000 zikomeye ku isi muri 2016, ariko nta kamuniza n’imwe yo mu Rwanda igaragaramo ndetse n’izo muri Afurika ni mbarwa.

Kuri uru rutonde rwa Center for World University Rankings (CWUR) hagaragaraho kaminuza ya Makerere yo muri Uganda nk’iyoboye izindi mu karere ka Afurika y’Uburasizuba ndetse na Afurika yo hagati ikaba ari iya 10 muri Afurika yose ndetse ikaba iya 846 ku isi.

Kaminuza y’u Rwanda ntigarara kuri uru rutonde rwa kaminuza 1000 nziza zo ku isi ariko mu rutonde rwakozwe na 4International Colleges and Universities, Kaminuza y’u Rwanda iri ku mwanya wa 61 muri Afurika.

Kaminuza zo muri Afurika y’Epfo nizo ziza mu myanya y’imbere muri Afurika ndetse no ku isi aho kaminuza ya Witwatersrand yo muri Afurika y’Epfo iri ku mwanya w’176 ku isi, kaminuza ya Cape Town iri ku mwanya 265, Kaminuza ya Stellenbosch ku mwanya wa 329, kaminuza ya kwa Zulu-natali iri ku mwanya wa 468, Kaminuza ya Pretoria ku mwanya wa 697, zigakurikirwa na kaminuza ya cairo ya gatandatu muri Afurika ikaba iya 771 ku isi.

Kaminuza 224 mu 1000 ku isi ni izo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe 90 ari izo mu Bushinwa, 74 zo mu Buyapani, 65 zo mu Bwongereza,56 zo mu Budage,48 zo mu Butaliyani, 41 zo muri Esipanye, 32 zo muri Canada, 27 zo muri Australia naho muri Afurika hakaba harimo 10 zirimo 6 zo muri Afurika y’Epfo, 3 zo mu Misiri n’imwe yo muri Uganda.

Kaminuza ya Havard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niyo ya mbere ku isi, ikaba ikurikiwe na . Stanford University na Massachusetts Institute of Technology zose zo muri Amerika.

Ikigenderwaho mu gutanga amanota kuri kaminuza nziza ku isi harimo ireme ry’uburezi, ubwoko bw’amasomo yigishwa,ireme ry’ubushashatsi bukorwa hatagendewe ku bwakozwe n’abandi, uburyo bwo gutanga ubwunganizi muri leta no mu bindi bigo bikomeye, amahugurwa ahagije ku banyeshuri n’ibindi.

IBITEKEREZO

  1. ese wavanga abaswa nabahanga bose baba abaswa muri africa ur yazaga kumwanya wo hafi;ibiri mumashuri yo murwanda ni poritiki samasomo, hali umuyobozi wavuze ngo kuyobora ntbisaba ubwenge bwo mwishuri bisaba ubwo murikaritsiye aho warerewe

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza