Kaminuza y’u Rwanda iracyakomwa mu nkokora n’abakozi bafite impamyabumenyi ziciriritse

Prof Nelson Ijumba, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda

Kaminuza y’u Rwanda iravuga ko igifite ikibazo cy’abakozi bayo bafite impamyabumenyi ziciriritse, bituma hari imwe mu mishinga idashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Ubwo hatangizwaga icyumweru ngarukamwaka cy’ubushakashatsi no guhanga udushya mu biga ubumenyi n’Ikoranabuhanga, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi Prof Nelson Ijumba, yavuze ko bagihanganye no kubaka ubushobozi bw’abakozi, kugira ngo n’indi mishinga ijyanye n’ubushakashatsi itere imbere.

Ijumba yavuze ko kugeza ubu Kaminuza y’u Rwanda ifite abakozi bagera ku 1600, nyamara ngo 20 % by’abo, ni ukuvuga abakozi 320 nibo bafite impamyabumenyi ihanitse ya ‘doctorant’.

Yagize ati “Ubwo twatangiraga, hafi 18 % by’abakozi bacu bari bafite PHD, kuri ubu tugeze kuri 20 % kandi dufite intego yo kugera kuri 50 % cyangwa 60 % mu myaka icumi iri imbere.Twasabye abakozi bacu kwandika basaba kwiga PHD.”

Uyu mubare muto w’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda bafite impamyabumenyi zihanitse, unagira ingaruka ku iterambere ry’ubushakashatsi.

Ijumba yagize ati “Ubwo Kaminuza yatangiraga, umusaruro mu bushakashatsi wari muto, mu bakozi byari nka 0.8 Uretse Kaminuza Nkuru y’u Rwanda na KIST, andi mashuri makuru ntabwo yakoraga ubushakashatsi.Twashyizeho uburyo bwo guteza imbere ubushakashatsi, umwaka ushize twari twiyongereyeho 0.15 %.”

Kaminuza y’u Rwanda ngo ifite gahunda y’uko buri mukozi wayo azajya akora ubushakashatsi buri mwaka.

Prof Manasseh Mbonye, Umuyobozi wa Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yavuze ko imishinga y’ubushakashatsi itandukanye ibura gikurikirana kubera ubushobozi buke.
Yakomeje avuga ko bagiye kwegera amabanki n’ibindi bigo by’imari, bakaba bashora imari mu bushakashatsi.

Kaminuza y’u Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2013 mu mpera, ihuriza hamwe Kaminuza n’amashuri makuru ya Leta yari ariho, mu rwego rwo kuyongererea ubushobozi haba mu byigishwa ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo