Kaminuza icumi zafunzwe by’agateganyo, zihabwa amezi 6 yo kwikosora cyangwa zigafungwa

10

Minisitiri Dr Malimba Musafiri

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yatangaje ko hari Kaminuza n’amwe mu mashami ya kaminuza byafunzwe by’agateganyo kubera ibyo zitujuje bigendanye n’ibyo zigisha, kandi ko niziramuka zitubahirije ibyo zasabwe gukosora mu mezi atandatu zizafungirwa burundu.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro Minisiteri y’uburezi (Mineduc) yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 20 Werurwe 2017.

Muri kaminuza zafungiwe by’agateganyo harimo Rusizi international University, Singhad Technical Education, Mahatma Ghandi University - Rwanda, Nile Source Politechnic of Applied Arts.

Uretse izi zafunzwe, hari n’izafungiwe amwe mu mashami yazo ari zo University of Technology and Arts of Byumba (UTAB), Open University of Tanzania, University of Gitwe, Jomo Kenyatta University, ICK Kabgayi na INES Ruhengeri.

Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Malimba Musafiri yavuze ko mu mpera z’umwaka ushize hakozwe igenzura , ryiyongera ku yandi magenzura yari yaragiye akorwa, bagasanga izo kaminuza icumi ari izo zigomba guhagarikwa by’agateganyo kuko zitubahirije ibyo zari zarasabwe.

Yagize ati "Kugenzura ni urugendo ruhoraho kandi uri urwo rugendo hagenda hakorwa process zitandukanye.Hari program batwereka bazakurikiza iyo bagiye gutangira, hagukurikiraho ubugenzuzi.Hari ibyo twemeranya hari ibyo dusanga barabikoze n’ibyo batakoze, tukemeranya turi mube mukomeje.Hari n’aho tumubwira duti mube muhagaritse kubera ko hari ibyo batujuje, bakabanza bagashyira imbaraga mu kubahiriza ibyo basabwa."

Dr Malimba yavuze ko batanze igihe cy’amezi atandatu kuri izo kaminuza, bitakunda bakazihagarika burundu.

Yavuze ko batakomeza kureka ngo amashuri yigishe ibidakwiye ku banyeshuri, ngo ejo bigire ingaruka ku gihugu kandi aribo bari bashinzwe kubigenzura.

Yagize ati "Niba twarateye imbere mu zindi nzego, nta mpamvu bitaba mu burezi .Nta mpamvu yuko twakomeza kurihira abana bacu mu mashuri dushaka impamyabushobozi ariko itazagira icyo imumarira. Abo banyeshuri nibasubira kuyigamo, bazabona impinduka.Programs nyinshi zahagaritswe ni izifite icyo zivuze ku buzima bw’abaturage, ku buryo tutabikoze twaba turi gushyira mu bibazo ubuzima bw’abaturage."

Abanyeshuri bahagarikiwe amasomo basabwe kwihangana, bakarea ko ibyo kaminuza zabo zasabwe gukosora bikorwa, byakwanga bakoroherezwa kubona ahandi biga.

Abarangije muri izo kaminuza mbere y’uko zihagarikwa by’agateganyo, ngo nta kibazo ibyo byemezo bizabagiraho.

Dr Innocent Mugisha, Umuyobozi w’Inama y’igihugu y’amashuri makuru na za Kaminuza yavuze ko hari nk’aho kaminuza yatangiraga ifite abarimu bashoboye, nyamara ngo uko iminsi ishira ikagenda ibagabanya ikazana abadashoboye.

Ngo hari n’aho batangiranaga ibikoresho bingana n’ubushobozi bwabo, nyamara uko abanyeshuri biyongera ibikoresho ntibyiyongere.

Mbere yo gufungirwa by’agateganyo, ngo MINEDUC yahamagaje abayobozi b’izo kaminuza babereka ibyo igenzura ryagaragaje, kandi ngo nta n’umwe werekanye ko yarenganye.

Igenzura riheruka ryakozwe n’abanyamahanga, badafite aho bahuriye n’amashuri yagenzurwaga.

Dr Innocent mugisha uyobora HEC

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 10

  1. Nkurikije ibyavuzwe hejuru ndumva gufunga kaminuza zitari verry strong aribyo arko nanone mwagakwiye kureba amafaranga abanyeshuri baamaze kwishyura kd time irimo iducika none nka bayobozi mubitekerezaho iki? ni mudufashe

  2. NI BYIZA GUKOSORA AHO BITAGENDA NEZA.ESE KO NTAHO MUGARAGAZA AMASHAMI YAGIYE AHAGARIKWA MURI IZI KAMINUZA?

  3. Kuyafunga nikimwe kandi kingenzi kubatujuje ibisabwa. Ikimbabaza namafaranga abanyeshuri baba baratanze badasubizwa nigihe umuntu aba yataye njye numva mukwiye guhindura kuburenganzira mutanga. Ikindi mukanatekereza cyane kubanyeshuri kuko turi gutakaza igihe rwose nkubu mahatma gandhi ifunzwe kabiri nkubwo yizewemo iki namafaranga yabanyarwanda ibitse

  4. Kuyafunga nikimwe kandi kingenzi kubatujuje ibisabwa. Ikimbabaza namafaranga abanyeshuri baba baratanze badasubizwa nigihe umuntu aba yataye njye numva mukwiye guhindura kuburenganzira mutanga. Ikindi mukanatekereza cyane kubanyeshuri kuko turi gutakaza igihe rwose nkubu mahatma gandhi ifunzwe kabiri nkubwo yizewemo iki namafaranga yabanyarwanda ibitse

  5. Andika Igitekerezo Han nibyo koko ubu nibwo burezi dukeneye ahubwo ubwo bugenzuzi bujye no mumashuri yisimbuye bizaba byiza kurushaho cyane amashuri yimyuga bagenzure ahakorerwa za pratique nibikoresho murakoze.

  6. Nibyo koko uburezi dukeneye ni uburezi bufite ireme ntago tugikeneye amashuri atubeshya adafite ubushobozi buhagije wenda bazisubiraho bakabikosora.

  7. Nibyo koko uburezi dukeneye ni uburezi bufite ireme ntago tugikeneye amashuri atubeshya adafite ubushobozi buhagije wenda bazisubiraho bakabikosora.

Tanga Igitekerezo