Kwamamaza

UBUREZI

Ikibazo cya Buruse nkeya n’icy’abatagira amacumbi muri kaminuza byaba bigiye gukemurwa?

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ikibazo cya Buruse nkeya n’icy’abatagira amacumbi muri kaminuza byaba bigiye gukemurwa?

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard yavugiye imbere y’inteko ishinga amategeko imitwe yombi ko Leta irimo gushaka igisubizo ku kibazo cya buruse nkeya abanyeshuri biga muri Kaminuza bahabwa n’icy’ubucucike mu mashami amwe n’amwe nk’irya Gikondo.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2017 Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard yitabye inteko ishingamategeko imitwe yombi ngo ayigezeho ibikorwa bya Guverinoma by’umwihariko mu rwego rw’uburezi.

Minisitiri Dr Ngirente yagejeje ku bagize inteko ikiganiro ku ruhare rw’uburezi mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. Yavuze ko uburezi ari imwe mu nkingi Leta y’u Rwanda igomba gushingiraho iterambere.

Nyuma yo kubagezaho iki kiganiro ariko ,abagize inteko ishingamategeko batanze ibitekerezo ndetse banabaza icyo Leta y’u Rwanda iteganya gukora ku bibazo uburezi bw’u Rwanda bugifite.

Hon Mukazibera yabajije ikirimo gukorwa mu gukemura ikibazo cy’ubuzima butari bwiza abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda babayemo kuko amafaranga ibihumbi 25 bahabwa yo kubatunga adahagije bituma n’imyigire irushaho kuba mibi.

Minisitiri w’intebe, Dr Ngirente, mu gusubiza yavuze ko iki kibazo kizwi ndetse ko bari kuganira uburyo bwo kugikemura.

Ati: ”Iki ni ikibazo rusange ariko turakizi no muri iyi minsi nacyo kiri mu biganirwaho kuko turimo gutekereza ku bumenyi mu buryo wimbitse cyane twakiganiriyeho ndetse nabizeza ko na komisiyo twashyizeho muri iyi minsi kutwigira ireme ry’uburezi mu rwego rwa kaminuza n’ibyakorwa iki nacyo yakigarutseho cyo kureba ngo ese abanyeshuri iyo babonye bwa bufasha bwa Leta bwo kwiga, ese butuma babaho ku buryo imibereho isanzwe yiyongera?”

Dr Ngirente avuga ko iri tsinda ry’abantu bashyizeho ryanabagaragarije ikibazo cy’ubucucike muri amwe mu mashami ya kaminuza y’u Rwanda nko mu ishami ry’i Gikondo nyamara hari ahandi nka nk’i Huye amacumbi yabuze icyo akora kuko abanyeshuri bahavanywe, ibi byose ngo biri kwigwaho.

Ati: ”Dutekereza kuri ayo mafaranga tubaha tukanatekereza no kubatuza muri ayo macumbi ya kaminuza adafite abantu bayatuyemo, aho rero ni naho hagarutse kukuba hari ubucucike mu banyeshuri nko mu ishami rya Gikondo iyo komisiyo twashyizeho yarabibonye ko mu mashuri nka Gikondo hari ubucuccike ariko ugasanga mu ishami rya Huye hakiri amazu n’ibyumba adafite icyo akora, tugiye rero kubikoraho na Minisiteri y’Uburezi cyane cyane turebe ko ahari amazu ya Leta yahoze ari aya kaminuza y’u Rwanda turebe ko twasubizamo abantu kandi bakabona aho barara.”

Dr Ngirente yabajijwe igihe abana b’u Rwanda bazarekera aho guta amashuri maze avuga ko nawe iki gihe atakizi.

Ati :” Ntabwo uwo mwaka nawuvuga ariko ni imbaraga dukeneye gukomeza gushyiramo ariko tunabasaba namwe ubufatanye kandi turabizi ko mubikora. Iki ni igikorwa kireba abanyarwanda muri rusange, barebe ubona umuturanyi we wakuye umwana mu ishuri abivuge! birasaba kwigisha kandi namwe rwose mudufashe.”

Minisitiri Dr Ngirente kandi yahumurije abanyeshuri bajyanwe kwigira uburezi i Rukara babayeho nabi ababwira ko ikibazo cyabo kirimo kwigwaho kandi ko mu minsi ya vuba iki kibazo gikemuka bakongera kwiga mu buzima bwiza.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza