Ijambo rya Magufuli ryabyukije inyota y’Abatanzaniya bifuza kwigisha Igiswayire mu Rwanda

Abaturage benshi bo mu gihugu cya Tanzania bakomeje kugaragaza inyota yo kuza kwigisha ururimi rw’Igiswayire mu Rwanda.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo abadepite bemeje ko Igiswayire kiba ururimi rwa Kane rw’ubutegetsi mu Rwanda. Cyaje gisanga Ikinyarwanda, Igifaransa ndetse n’Icyongereza.

Kuri uyu wa Kane Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Tanzania, abonana na Perezida w’icyo gihugu John Pombe Magufuli.

Perezida Magufuli yashimye uburyo u Rwanda rwemeje Igiswayire nka rumwe mu ndimi zemewe mu butegetsi, ndetse yizeza Minisitiri Malimba ko igihugu cye kizafasha u Rwanda kubona abarimu b’Igiswayire.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Perezidansi ya Tanzanira ryagiraga riti “Perezida Magufui na Minisitiri Malimba baganiriye ibintu bitandukanye mu bufatanye hagati ya Tanzania n’u Rwanda harimo n’icyiciro cy’uburezi cyane cyane ubumenyi n’ikoranabuhanga.Perezida Magufuli yashimiye u Rwanda kuba rwaremeje ko Igiswayire gitangira kwigishwa mu mashuri yarwo kandi yizeza ko Tanzania yiteguye gutanga abarimu bazajya kwigisha urwo rurimi.”

Kuva muri Gashyantare Igiswayire cyakwemezwa nka rumwe mu ndimi z’ubutegetsi mu Rwanda , ku ishakiro rya za Ambasade Embassyfinder.com , ahari ambasade y’u Rwanda muri Tanzania hari ibitekerezo by’abanyatanzaniya benshi bifuza akazi ko kwigisha Igiswayire mu Rwanda.

Ubusanzwe iryo shakiro ririgenga,ntaho rihuriye n’urwego rwa Leta urwo arirwo rwose, rishakirwaho amakuru atandukanye ajyanye ne serivisi ambasade zitandukanye zitanga, ku bifuza kumenya aho zikorera n’ibindi.

Bimwe mu bitekerezo bigaragara munsi y’ahari Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, byiganjemo ibyabarangije amashuri ajyanye n’indimi muri Tanzania, bibaza uko bashobora kubona akazi ko kwigisha mu Rwanda.

Hari nk’uwagize ati “Ndi umwarimu w’umwuga, mfite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu rurimi rw’Igiswayire, nshoboye kwigisha aho ariho hose ku isi.”

Ibitekerezo byinshi biriho bigaragara ko ari iby’abasanzwe bigisha Igiswayire cyangwa bacyize muri Kaminuza.

Nibura mu byumweru bine bishize, kuri urwo rubuga hamaze kugera ibitekerezo bisaga 40 by’abifuza kwigisha Igiswayire mu Rwanda.

Ubusanzwe Igiswayire cyari gisanzwe kigishwa mu mashuri yismbuye mu Rwanda mu mashami ajaynye n’indimi, icyakora mu nteganyagisho yatangiye gukurikizwa umwaka ushize, Igiswayire n’Igifaransa ni indimi zashyizwe mu masomo azajya yigishwa mu mashuri abanza, kandi zizajya zinabazwa mu bizamini bya Leta.

Bimwe mu bitekerezo by’abifuza kwigisha Igiswayire mu Rwanda

Igiswayire mu Rwanda kigiye guhabwa imbaraga zidasanzwe haba mu ngengo y’imari no mu mashuri

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo