"Igitabo ushobora kugisoma, ibyo uvanyemo ntushobore kubikora." Sezikeye Jacques

1

Umuyobozi w’Akazi kanoze Sezikeye Jacques

Umuyobozi w’umushinga Akazi Kanoze Acces ufasha urubyiruko kwihangira imirimo avuga ko kwiga mu bitabo bidahaije ngo umuntu ahatane ku isoko ry’umurimo ahubwo ko hakenewe no kwiga uburyo ibyo umunyeshuri yize abishyira mu ngiro.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane ubwo Akazi Kanoze Access yasinyanaga amasezerano y’ubufatanye na Kampani ya Africa Smart Investement-Distiribution iteza imbere ikoranabuhanga mu burezi.

Umuyobozi wa ASI-D Francois Karenzi avuga ko ubu bufatanye hagati y’Akazi Kanoze Acces na ASI-D bushingiye ku guteza imbere urubyiruko binyuze mu gutanga inyigisho zo gushyira mu bikorwa ubumenyi bize hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Akazi Kanoze bari gufasha abanyarwanda benshi cyane urubyiruko mu gutera imbere, bafite amasomo abafasha mu kwihangira imirimo, mu kumenya uko wakiga neza, ugakora ibyo ushaka kugera ho ukoresheje ubuhanga n’ubumenyi twe twifashisha umuyoboro wa ICT igihugu cyafashe natwe turi gutangaho umusanzu tugasanga gushyira hamwe ibyo dufite byahita bituma tugera ku byo twufuza vuba.”

ASI-D ifite uburyo bwo gusoma ibitabo bitandukanye bijyanye n’integenyanyigisho kuva mu mashuri abanza kugeza mu mashuri yisumbuye binyuze kuri internet, ngo izahita ishyiraho n’ibitabo bijyanye no kwihangira imirimo ku buryo bazajya babisoma binyuze kuri interineti.

Umuyobozi wa Akazi Kanoze Acces, Jacques Sezikeye, avuga ko kwiga mu ishuri bidahagije ngo umuntu ahatane ku isoko ry’umurimo ahubwo ko hakenerwa no kwiga uburyo ibyo umunyeshuri yize azabibyaza umusaruro, bakaba bari gufatanya na minisiteri y’Uburezi mu gutegeura intenyanyigisho z’amasomo yo kwihangira imirimo.

Yagize ati “igitabo ushobora kugisoma ariko ibyo uvanyemo ntushobore kumenya kubikora, ubu rero imfashanyigisho minisiteri yatangiye kuzihindura ku buryo urangije kwiga ajya ku isoko ry’umurimo afite, ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora cya kintu. Turi gufatanyana na minisiteri mu kuvugurura integanyanyigisho mu masomo yo kwihangira imirimo kuva mu mbere kugera mu wagatandatu mu mashuri yisumbuye."

ASI-D niyo itanga za mudasobwa zikorerwa mu Rwanda mu mashuri yisumbuye mu rwego rwo kwihutisha ikoranabuhanga mu mu burezi.

Akazi Kanoze mu myaka 6 ishize kahuguye urubyiruko ibihumbi 20 mu masomo yo kwihangira imirimo ndetse 60% ubu bafite akazi, bakaba bakorera mu bihugu 11 by’Afurika.


Umuyobozi wa ASI-D Francois Karekezi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo