Kwamamaza

UBUREZI

Icyo MINEDUC yatangaje kuri Dr Gahutu waregeye Minisitiri w’Intebe ko Minisitiri w’uburezi amwanga

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Icyo MINEDUC  yatangaje kuri Dr Gahutu waregeye Minisitiri w’Intebe  ko Minisitiri w’uburezi amwanga

Mu cyumweru gishize nibwo Minisiteri y’Uburezi yahagaritse by’agateganyo amashami ya za kaminuza na Kaminuza zitandukanye nyuma yo gukorerwa isuzuma bagasanga hari ibyo zitujuje.

Muri kaminuza zahagaritswe by’agateganyo harimo Rusizi international University, Singhad Technical Education, Mahatma Ghandi University - Rwanda, Nile Source Politechnic of Applied Arts

Kuri iki cyumweru ikinyamakuru Umuryango cyatangaje ko Dr Gahutu Pascal uyobora iyi kaminuza yandikiye Minisitiri w’Intebe amusaba kurenganurwa ngo kuko Minisitiri w’Uburezi amwanga.

Yavuze ko “Minisitiri w’Uburezi amwanga, yamufungishije, ari umwanzi uzwi wa Kaminuza ye ndetse ari nawe wayigambaniye igafungwa nyamara ngo yujuje ibisabwa.”

Mu kiganiro n’abanyamkuru kuri uyu wa Mbere, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi yavuze ko ibyakozwe n’uwo muyobozi nta bunyamwuga .

Yavuze ko Minisitiri yandikiye Kaminuza ya Rusizi ayihagarika kubera ibyo igenzura ryari ryagaragaje, kubw’ibyo ntaho bikwiye guhurizwa na Minisitiri ku giti cye, kuko ibyo yakoze yabikoze mu izina ry’urwego ahagarariye.

Munyakazi yagize ati “Bibarababje cyane. Muri raporo ibiyireba biri specific .Kuba rero mu gihe abandi basubije bemera ibyavuzwe mu mabarwa, Rusizi yo ahubwo yafashe indi ntambwe, aho kugira ngo isubize uwayandikiye, yatanze ikirego.Aho kugira ngo ivuge issue, izanamo umuntu.Ni ukubura ubunyamwuga.Kandi Minister yasubije nka institution. Igihe kirageze ngo dutandukanye business n’uburezi.Uzashyira imbere inyungu, Minisiteri ntizarebera.”

Yakomeje avuga ko mu mateka y’iyo kaminuza hakunze kugaragaramo ibibazo bikomeye, ari nayo ntandaro kuba hari ibyo ituzuza.

Munyakazi yavuze ko iyo kaminuza yaharaniye inyungu zayo cyane kurusha guharanira uburezi bufite ireme.

Ati “Aho kwandika avuga ngo abarimu muvuga ko ntafite ngaba, uti minister aranyanga.Mugende musome amateka y’iriya kaminuza.Minisiteri ntishobora kureberera ibyo bibazo ngo abana b’abanyarwanda babirenganiremo.Urebye neza wasanga baraharaniye inyungu kurusha uburezi.Nibuzuza ibyo basabwa bazakomorerwa.”

Ibaruwa Dr Gahutu yandikiye Minisitiri w’Intebe, yavugaga ko ubwo aherutse gufungwa akekwaho gukora impapuro mpimbano no kunyereza umutungo wa Kaminuza , ngo nabwo Minisitiri w’Uburezi yari abiri inyuma.

Yavuze ko kandi Minisitiri w’uburezi yakiriye bamwe mu bashinganye na gahutu Kaminuza, abakira Gahutu atabizi kandi bari bafitanye ibibazo.

IBITEKEREZO

  • ukuri nuko Yanditse:

    Niba ministre yaarakiriye abantu barwanya Pascal kugirango Babone uko bayirasiye yaba nawe yarabaye umugambanyi.ni umugayo kuri ministre

  • Gilbert Yanditse:

    Murakoze, ariko banite kuri kaminuza ya reta kuko naho ireme ryuburezi riri hasi kubera umubare wa banyeshuri benshi, hari naho babura ibyumba bigiramo kubera umubare mununi

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza