Kiliziya Gatulika yahuje icyifuzo na Perezida Kagame mu kuzamura Gakenke -Musenyeri Ntihinyurwa

Ishuri rukuru rya Ruli ryasohoye abanyeshuri bwa mbere kuva ryatangira umuyobozi mukuru waryo Musenyeri Thadee Ntihinyurwa ashimira Perezida Kagame washyize ibuye ry’ifatizo aharyubatswe kuko bigaragaza ko yahuje na kiliziya icyifuzo cyo guteza imbere Gakenke.

Kuri uyu wa kane tariki ya 6 Nyakanga 2017 nibwo iri shuri ryigisha abaforomo n’ababyaza ryatanze impamyabumenyi za mbere kuva ryashingwa.

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi ku mugaragaro ni abarangije mu mwaka wa 2015 baagera ku 107, abarangije mu mwaka wa 2016 bagera ku 106 ndetse na 213 barangije uyu mwaka wa 2017.

Umuyobozi w’icyubahiro w’iri shuri rya kiliziya gatulika Musenyeri wa diyoseze ya Kigali,Thadee Ntihinyurwa, yavuze ko Kiliziya Gatolika yashyize ingufu mu gutanga uburere bufite ubuzima nyabwo.

Ati :”Uyu murimo wa kiliziya gatulika wo kwigisha, gutagatifuza no kuyobora imbaga y’Imana ukorerwa muri sosiyete, imbutu z’uyu murimo zigaragaza iterambere ku mutima no ku mubiri. Kugirango rirambe rigomba kuba rishingiye ku bumenyi nyabwo. Ntitwakwibagirwa ko ubu bumenyi ntacyo bwatugezaho hatari ubuzima bushyitse, muri arikidiyoseze ya Kigali twashatse gushyira imbaraga muri ibi bintu byombi mu iteramere ry’ubumenyi nyabwo no kubungabunga ubuzima.”

Musenyeri Ntihinyurwa kandi yashimiye abagize uruhare mu iterambere ry’iri shuri ariko by’umwihariko ashimira Perezida Kagame washyize ibuye ry’ifatizo aho ryubatse.

Ati :”Ndashimira abantu bose bashyize imbaraga muri iri shuri kugirango rigere kuri iyi ntera, ni abo gushimirwa. Ntitwakwibagirwa gushimira guverinoma y’u Rwanda ikomeje kuzirikana ku itera mbere ry’akarere ka Gakenke, igikorwa gikomeye cyo gutunganya umuhanda ndetse n’ibindi by’iterambere. Ibi bikorwa biza byiyongera ku byo kiliziya gatulika yatangiye nk’ibitaro bya Ruli n’ibigo nderabuzima… by’umwhiraiko turashimira nyakubahwa Perezida wa Repubulika washyize ibuye ry’ifatizo kuri iri shuri bigaragaza ko icyifuzo cya kiliziya gatulika cyahuye n’icyifuzo cye mukuzamura aka karere ka Gakenke mu buryo bw’umwihariko.”

Mu nama Musenyeri yahaye abanyeshuri barangije, yabasabye kuzita kubarwayi bazabagana bababaye, ati :” Muzahore mwibuka ko mugomba kwitangira ababaye cyane cyane abarwaye muzibuke ko igihe mwakiriye barwayi neza mubafasha gukira.”

Tariki ya 16 Gashyantare 2000 nibwo Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahubatse iri shuri ubwo yari akiri Visi Perezida w’u Rwanda , icyo gihe ryari ishuri ryisumbuye ryigishaga imfirimiyeri. Nyuma aho amashuri yisumbuye yigishaga imfirimiyeri akuriweho, ryahise ritangiza icyiciro cya mbere cya kaminuza mu mwaka wa 2009.

Iri shuri ariko ryaje guhura n’imbogamizi ribwirwa ko ritujuje ibisabwa ngo ryigishe iby’ubuforomo ariko baza kubikosora barabyuzuza ubu bakaba batangiye gutanga umusaruro w’intiti ziharangije ndetse bakanasaba ko bahabwa n’uburenganzira bwo gutangira kwigisha n’icyiciro cya kabiri cya kamunuza.


Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’Ubuvuzi rya Ruli


Abaforomo bashya barahiriye gukora akazi kabo neza

Gasipard Karangwa

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo