Kwamamaza

UBUREZI

Inama y’Abaminisitiri yakuyeho ubuyobozi bukuru bwa REB

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Inama y’Abaminisitiri  yakuyeho ubuyobozi bukuru bwa REB

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Gashyantare, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yakuye Gasana Ismaël Janvier ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinwe Uburezi (REB), asimburwa na Dr. Ndayambaje Irenée.

Kuri uyu gatatu, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeje ko Dr. Ndayambaje Irenée asimbura Gasana Ismaël Janvier ku mwanya w’Umuyobozi mukuru wa REB.

Mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), hakozwe impinduka cyane kuko nyuma yo gushyiraho Umuyobozi Mukuru w’iki kigo hanashyizweho umuyobozi mukuru wungirije, Tusiime Angelique.

Si aba bayobozi gusa bahawe imirimo muri iki Kigo kuko hashyizweho abandi bayobozi bashya nka Dr. Niyizamwiyitira Christine, Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ikoranabuhanga (ICT) mu Burezi na Mujiji Peter, Corporate Services Division Manager.

Dr Ndayambaje Irenée uhawe kuyobora REB yari asanzwe yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Uburezi.

Muri iyi minsi hari kugaragara impinduka zikomeye mu bijyanye n’Uburezi kuko kuwa 6 Ukuboza 2017 nibwo uwari Minisitiri w’Uburezi Dr. Musafiri Papias Malimba yasimbujwe Dr. Mutimura Eugène.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza