Kwamamaza

UBUREZI

Guverinoma yemeje abagomba kuza imbere mu guhabwa inguzanyo ya Buruse

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Guverinoma yemeje abagomba kuza imbere mu guhabwa inguzanyo ya Buruse

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena 2016, yemeje ko abanyeshuri barimo abiga ibijyanye n’ubumenyingiro bazajya baba ari bo bahabwa amahiwe menshi yo guhabwa inguzanyo ya buruse bagenerwa na Leta mu gihe biga muri kaminuza.

Uyu mwanzuro wa gatanu w’inama y’abaminisitiri, uvuga ko mu gutanga inguzanyo ya buruse Leta igenera Abanyeshuri biga mu Mashuri Makuru na Kaminuza, abazajya bahabwa amahirwe cyane kurusha abandi ari abakurikira inyigisho z’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) n’Inyigisho z’Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM).

Ibi bije bisa n’aho biha ingufu umugambi wa Leta y’u Rwanda yihaye wo guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro mu rubyiruko, aho usanga urubyiruko rukangurirwa kugana aya mashuri kugira ngo bizabafashe kwihangira imirimo rudategereje guhabwa imirimo na Leta.

Ibi kandi bije byiyongera ku byiciro bishya bine by’ubudehe abanyeshuri babarizwamo byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishiznwe uburezi REB, bimwe mu byo Minisiteri y’uburezi ishingiraho mu gutanga inguzanyo ya buruse mu banyeshuri ba kaminuza.

Ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) giherutse gutangaza ko mu gutanga inguzanyo ya buruse hari byinshi bireberwaho nko kuba umunyeshuri yaragize amanota menshi aho bizajya bimuhesha amahirwe yo guhabwa inguzanyo ku kigero cya 4/10, kuba agiye kwiga ibintu bigezweho mu gihugu byo bikamuhesha amahirwe angana na 4/10 yo kubona buruse, ndetse n’icyiciro cy’ubudehe umunyeshuri arimo cyo kikaba kimuhesha amahirwe angana na 2/10.

Mu byiciro bishya bine by’ubudehe, REB yatangaje ko ngo abemerewe guhabwa inguzanyo ari abari mu byiciro bitatu bya mbere.

IBITEKEREZO

  • uwamahoro theophile Yanditse:

    IMANA IZABAHE UMUGISHA ARIKO MUREBE UKO MWAKONGERA AMAFARANGA YA BURUSE KUKO RESTORA ISIGAYE IHENZE KANDI NIFARANGA RYATAYE AGACIRO MUDUKOREYE UBUVUGIZI MWABAMUTUGIRIYE NEZA!! !! !

  • Innocent Nzasingizimana Yanditse:

    Nibyiza cyane ,abo bavuga bavugira amafakirite yabo nuko batazi ukuntu ubumenyi ngiro bwari bwaribagiranye mbere ya za 2010 umuntu wazanye wiki gitekerezo areba kure.lmana Ijye imwongerera ubwenge.

  • Bernard Yanditse:

    byiza pe arikose college of education yo bite nayo mutubwireho kuko uburezi n,uburezi burakenewe pe!

  • nkurunziza fidele Yanditse:

    OK nibyiza arikose abize sciences bo ko batabahaye amahirwe angana nabize techniques kandi nabo bakeneye kwiga university kandi izo combination nazo zishyirwaho na leta ubwo abanyeshuri ntibaza kurikiraho amahirwe ari ago gukurikira ibyo bumva nibyo Bakunda

  • uwishema pascal Yanditse:

    OK byiza cyaneee nubundi aho bigeze nukwihagira imirimo ariko ikibazo umuntu azihagira umurimo ntamafaranga afite yogutangiza icyo nikindi kibazo nacyo bazagikemure biragoranye kbsaaa

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza