Kwamamaza

UBUREZI

Hari ibyo abarimu bo mu Rwanda basabye Leta ku munsi wabahariwe

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Hari ibyo abarimu bo mu Rwanda basabye Leta ku munsi wabahariwe

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ukwakira, ni Umunsi mpuzamahanga w’umwarimu.Mu Rwanda uyu munsi urizihizwa ku nshuro ya 17, ukaba usanze abarimu bari mu bisubizo bivanze n’ibibazo nkuko babyivugira.

Umutekano wa mbere ni munda, kandi benshi mu nda hajyamo icyavuye mu maboko ya nyirayo, ni ukuvuga akazi.Uwo mutekano wo munda ni nawo utuma umuntu akora akazi yishimye kandi neza, ibyo akoze bigatanga umusaruro ejo akongera akabaho.

Ubwarimu ni akazi gatunze abanyarwanada batari bake, benshi muri bo bakorera Leta bagahembwa nayo.Nyamara bakunze kumvikana bataka imibereho itari myiza, bimwe bigakemurwa ibindi ntibukemuke.

Kuri uyu munsi Makuruki yaganiriye n’abarimu batandukanye, bavuga ibyo bashima byakozwe ndetse n’ibyo bifuza byakorwa ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza ndetse n’akazi gakorwe neza.

Vincent Hagenimana wigisha ku ishuri ryisumbuye Nyamirama mu Karere ka Kayonza, aganira na Makuruki yagize ati “Ngirango nta munsi mukuru w’abadepite ubaho, nuko baba barabonye ko abo bantu bakwiye gutekerezwaho.Hari ibyakozwe nko kongeza umushahara mu buryo bw’ubutambike nubwo nta byera ngo de!Hari ikindi kintu bigeze gushyiraho cy’uko umwana w’umwarimu bajya bamwishyurira, bigeze no kuvuga ngo umwarimu bazamwubakira inzu, ibyo byabaye ibitekerezo biri aho bibitse.”

Hagenimana kandi avuga ko abarimu bakunze gusaba ko bashyirirwaho isoko ryihariye nkuko abasirikare barifite, nyamara ngo ntibyakozwe.Ati “Byakabaye byiza ashyiriweho iryo soko akajya agabanyirizwa ibiciro nk’uko n’ahandi bikorwa.N’amafaranga twahembwaga ntabwo ari make cyane, ariko kandi ibyo navuze bikozwe byarushaho gufasha mwarimu kandi umwuga akora akawukora awishimiye”.

Tuyishime Thomas, umwarimu mu rwunge rw’amashuri rwa Nyagatoma mu Karere ka Gicumbi we yavuze ko umwarimu avunika cyane nyamara agaciro ahabwa ntigahwane n’imve ze.

Yagize ati “Urabona umwarimu aravunika cyane ariko agaciro ahabwa ukabona kadahwanye n’ibyo akora.Urugero nk’imishahara, abandi bakozi bongererwa imishahara uko bwije nuko bukeye kandi abo bose baba baranyuze imbere ya mwarimu, ariko we ntatekerezweho.”

Abarimu bavuga ko akazi bakora gakwiye kagoye

Tuyishime akomeza avuga ko n’ayo mafaranga make bahembwa, ngo akunze kubageraho atinze bigatuma ibibazo byiyongera, agasaba ko yajya yihutishwa.

Avuga ko kuri we nibura kugirango umwarimu yumve ashimishijwe n’umushahara we, keretse uwakongeraho nka 20 % bitewe n’urwego rw’amashuri yize.

Umwe mu barimu bigisha mu Karere ka Gasabo utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko atumva impamvu imishahara y’abandi bakozi izamuka, ndetse n’abahoze baringaiye na mwarimu bakazamuka ariko we agakomeza guhembwa amafaranga atiyongera.

Ati “umushahara wa depite wahoze uringaniye n’uwa mwarimu ariko uko byaje kugenda agasigara icyo ni ikintu umuntu yibaza.”

Uyu mwarimu kandi avuga ko gahunda yo kubaka amacumbi y’abarimu ku bigo by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, byagezwa ku bigo byose n’ibifite uburezi bw’imyaka icyenda.

Hagiye hakorwa ibitandukanye ngo umwarimu abeho neza, harimo nka Koperative y’Umwalimu Sacco yashyizweho ngo yorohereza abarimu kubona inguzanyo ziciriritse, Gahunda ya Girinka Mwarimu yatangijwe muri 2009 nubwo itaragera kuri bose, na gahunda y’uko abana babiri ba mwalimu bajya bigira ubuntu nubwo bitaratangira.

Muri 2012, Guverinoma yari yiyemeje ko mu myaka itanu imishahara y’abarimu yagombaga kwiyongeraho 50 %.

Muri Werurwe uyu mwaka, Abarimu bashyiriweho sitati yihariye irimo ibyo kubazamura mu ntera ubundi bitajyaga bibakorerwa, ku buryo umwarimu uko azajya azamurwa n’umushahara we uzagenda wiyongera bikurikije igihe amaze mu kazi.Iyi sitati kandi igaragaza ko umwarimu wesheje imihigo azajya ahabwa agahimbazamusyi.

IBITEKEREZO

  • Intore shyaka Yanditse:

    mubyukuri byo rwose bakora akaz katoroshye

  • jordan Yanditse:

    Njye mbona mwarimu arengana,ahabwa agaciro gake mubijyanye numushahara hirengagizwako abo bose bahebwa imishahara irihejuru ,abakomeye bose baciye imbere yamwarimu

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza