Warning: imagejpeg(local/cache-vignettes/L463xH296/arton11609-1e0f2.jpg.tmp): failed to open stream: Disk quota exceeded in /home/makuruki/public_html/ecrire/inc/filtres_images_lib_mini.php on line 435
Ni iki cyateye guhuriza abarangije Kaminuza mu birori bimwe? .|. Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye!

Ni iki cyateye guhuriza abarangije Kaminuza mu birori bimwe?

2

Aba ni bamwe mu banyeshuri basoreje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda muri 2015.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye hategurwa umunsi umwe w’ibirori byo gusoza amasomo ku barangirije amashuri makuru na za kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko guhuriza hamwe amakoreji yose y’iyi kaminuza mu birori bimwe ari ikimenyetso cyo kwihuriza hamwe nka Kaminuza imwe.

Ubusanzwe muri kaminuza y’u Rwanda habagaho iminsi itanu y’ibirori byo kwishimira isozwa ry’amasomo buri koreji igakora ibirori byayo byihariye ariko nabyo bikabera ku kicaro gikuru cya kaminuza y’u Rwanda.

Kuri iyi nshuro, siko bizagenda kuko kuri uyu wa gatanu tariki 29 Nyakanga 2016, abanyeshuri 8,500 bazakorera ibirori byo gusoza amashuri ya kaminuza umunsi umwe bikazabera i Kigali kuri sitade Amahoro.

Benshi bagiye bibaza byinshi ku mpamvu yatumye Kaminuza y’u Rwanda itegura umunsi umwe w’ ibirori ku barangije amashuri makuru na za Kaminuza, ndetse bamwe barabyishimira abandi barabyinubira nkuko bigenda kenshi iyo habaye impinduka ku bintu runaka.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Prof. Philip Cotton mu kiganiro yagiranye na The Newtimes yasobanuye impamvu yo guhuriza hamwe abasoje amasomo mu birori bimwe avuga ko ari ikimenyetso cyo kwihuriza hamwe nka Kaminuza imwe.

Prof.Cotton yagize ati: " Nka kaminuza, turi ikigo kimwe gihuriyemo amashami atandukanye, turashaka kubyishimira kandi tukabigaragaza, turashaka kwishimira insinzi y’abanyeshuri bacu n’iy’amashami atandukanye ndetse n’abayobozi bayo"

Yakomeje avuga ko mu banyeshuri 8,500 bazarangiza amasomo mu byiciro bitandukanye harimo abantu badasanzwe kandi bakiri bato u Rwanda rwitezeho umusaruro udasanzwe mu gihe kizaza.

Ati: "Nzi neza ko mu banyeshuri 8,500 basoje amasomo yabo harimo abantu bakiri bato badasanzwe, bamwe babigaragarije mu mikoro bagiye bahabwa gukora muri kaminuza, abandi na bo bagiye babigaragariza mu gukorera hamwe bagamije kubaka umuryango nyarwanda"

Nkuko Prof. Philip Cotton, akomeza abitangaza, ngo mu bazasoza amasomo yabo muri uyu mwaka harimo babiri bazahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (PhDs), hakabamo 324 bazahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Masters degree), 687 bazahabwa impamyabumenyi z’amasomo bize nyuma yo gusoza ay’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (post-graduate) n’abandi 6,365 bazahabwa impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza (bachelor’s degrees)

Umwaka ushize, ku nshuro yayo ya kabiri kaminuza y’u Rwanda yahaye impamyabumenyi abagera ku bihumbi umunani (8,000) nyuma yo guhurizwamo amakoreji arindwi muri 2013 ari na bwo yiswe kaminuza y’u Rwanda (UR).

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Ariko c bagiye bareka kubeshya abanyarwanda koko?! NGO nuko turi kaminuza imwe yabaye c Aramafaranga yababanye make!!yewe umenya ibyo bapanze byarabapfubanye kuko nakavuyo kari muri UR karabigararagaza!! guhindagura date ya graduation baribibagiwe c ko turi kaminuza imwe?! harya umwaka ushize UR ntabwo yabagaho ra?! yewe UR ibyayo nakavuyo gusa!!

Tanga Igitekerezo