HEC yemeje ko itazagendera ku cyifuzo cya Kenya ifunga kaminuza 2 zabisabiwe

2

Inama nkuru Ishinzwe Amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda (HEC) yatangaje ko itazihutira gufunga kaminuza zo muri Kenya ari zo Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology (JKUAT) na Kenyatta University zikorera mu Mujyi wa Kigali nk’uko byari byasabwe na Leta Kenya.

Ibi bitangajwe nyuma y’aho Leta ya Kenya isabye ubuyobozi bw’izi kaminuza gufunga amashami yazo ari muri Tanzaniya no mu Rwanda.

Komisiyo ishinzwe za Kaminuza muri Tanzaniya yo yari iherutse kubuza izi kaminuza kongera kwandika abanyeshuri bashya kuko zitujuje ibisabwa.

Inama nkuru Ishinzwe Amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda (HEC) ivuga ko ubusabe bwa Leta ya Kenya bwo gufunga izi kaminuza bwaje mu gihe hari gukorwa igenzura ry’amasomo yigishwa muri izi kaminuza.

Umuyobozi w’Inama nkuru ishinzwe Amashuri makuru na Kaminuza Emmanuel
Muvunyi yabwiye The East African ko gufunga cyangwa kudafunga izi kaminuza bizaturuka ku bizava mu igenzura riri gukorwa aho gushingira ku busabe bwa leta ya Kenya, kandi ko bizatangazwa vuba.

Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology yatangiye gukorera mu Rwanda muri 2012, muri Werurwe 2017 yari yahagaritswe by’agateganyo isabwa gushaka aho ikorera hujuje ibisabwa, bakaba bari bategerejwe kongera kwemererwa. Kenyatta University yo yari itaratangira kwandika abanyeshuri.

Abanyeshuri 3,000 nibo bigaga muri Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology mbere yuko ifungwa by’agateganyo.

Javan Kayonga uhagarariye abanyeshuri muri Kaminuza ya JKUAT avuga ko ubuyobozi bwabijeje ko mu gihe iyi kaminuza yahagarikwaga burundu bazafashwa gukomereza amashuri yabo mu mashami yo muri Kenya cyangwa ayo mu Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. I thank the mother government Rwanda!
    For supporting and helping the nationals,By not supporting the closing of jkuat kigali.
    My comment is that jkuat May continue operating in Rwanda we are behind jkuat!
    May the government of Rwanda help us open it and we start classes!
    Thanks!

  2. I thank the mother government Rwanda!
    For supporting and helping the nationals,By not supporting the closing of jkuat kigali.
    My comment is that jkuat May continue operating in Rwanda we are behind jkuat!
    May the government of Rwanda help us open it and we start classes!
    Thanks!

Tanga Igitekerezo