Kwamamaza

UBUREZI

Gicumbi: Imvura ivanze n’umuyaga yasambuye ibyumba by’amashuri n’ibiro by’ikigo

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Gicumbi:  Imvura ivanze n’umuyaga yasambuye ibyumba by’amashuri n’ibiro by’ikigo

Ibyumba by’ishuri byasambutse kubera imvura n’umuyaga

Imvura ivanze n’inkubi y’umuyaga yaguye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 24 Nyakanga 2016, yasambuye ibyumba bitatu by’amashuri yangiza n’ibitari bike mu kigo cy’amashuri cy’urwunge rw’amashuri rwa Mutete giherereye mu murenge wa Mutete, mu karere ka Gicumbi.

Iyi mvura yangije byinshi muri iki kigo, yaguye mu masaha ya saa yine z’ijoro zo kuri iki cyumweru.

Aya makuru kandi yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete, Kamu Frank, wavuze ko iyi mvura yari ivanze n’umuyaga yasambuye amabati ndetse inatwara igisenge cy’iri shuri.

Yagize ati:” Nkuko mubizi imvura yaraye iguye, kandi yarimo imiyaga myinshi n’inkuba, ubwo rero tumaze kumenya ko ku mashuri ya Mutete kuri Ecole Secondaire, ibyumba bitatu igisenge cyavuyeho cyikubita hasi nyine kiranangirika na ho hasakambutse ku buryo amadosiye yangiritse, ikihutirwa cyane ni ukureba ibyangiritse cyangwa se ibyo dushobora kuramira tukabiramira, noneho no gukora raporo nyine tukayigeza ku nzego zidukuriye ku buryo nibura abana bazajya gutangira ishuri ryarongeye rigasanwa ryashakiwe ikindi gisenge.”

Kamu avuga ko hagikorwa ibarura ngo hamenyekanye ibyangijwe n’iyi mvura n’agaciro kabyo.

Yagize ati:”Ntabwo twapfa kugereranya kuko abatekinisiye baracyarimo babikora, kandi igisenge kimwe cyavuye ku mashuri ikindi kiva kuri biro, hari n’imireko yajyanaga amazi mu kigega, ibyo byose ni ukubanza abatekinisiye bakabibara neza kugira ngo tumenye imibare nyakuri dutanga.”

Uyu muyobozi avuga ko gusambuka kw’iri shuri bidashingiye ku kuba ryari rishaje kuko ngo ryubakishije amatafari ahiye akaba ari na byo ngo byatumye inkuta zitangirika.


Amashuri yangiritse cyane


Igisenge cy’ibyumba by’ishuri cyagurutse kigwa mu kibuga

NDARISABAMUNGU Paul Clement

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza