Gicumbi: Amwe mu mazu yubakiwe abarimu amaze igihe yarabuze abayabamo

Amwe muri aya mazu arafunze kuko nta barimu bayabamo

Kuri bimwe mu bigo by’amashuri byo muri buri murenge mu karere ka Gicumbi, uhasanga amazu yagenewe gucumbikira abarimu. Gusa muri aya mazu hari ayakoreshwa n’andi adakoreshwa bitewe n’uko yubatswe ariko akabura abayabamo bitewe n’uko abarimu bakayabayemo bose baturiye ibigo.

Hirya no hino ku bigo bimwe na bimwe byo mu karere ka Gicumbi hari amazu yubakiwe gucumbikira abarimu, ayo mazu acumbitswemo n’abarimu mu gihe hari n’andi atarigeze yinjiramo abarimu ngo bayacumbikemo.

Bamwe mu barimu bo ku rwunge rw’amashuri rwa APAKE Byumba Inyange, batashatse ko amazina yabo atangazwa, babwiye Makuruki.rw ko impamvu batitabiriye kuyajyamo ari uko batuye hafi, kandi ko gucumbika no kudacumbika muri aya macumbi ari uburenganzira bw’umuntu.

Umwe muri bo yagize ati:”Kujya gucumbika muri iriya nzu nta bwo bindimo, impamvu ntajyamo njyewe sinkodesha kuko ntaha mu rugo,cyakora mbaye ntaha kure najyamo. ”

Undi nawe ati:”Inzu yaruzuye ni umuhigo w’akarere, ninjye musiribateri wakayibayemo none mfite iwanjye, abarimu biteje imbere kuburyo kuba ku kigo ntacyo byabamarira, keretse turamutse dufite animatrice na internat igenga abanyeshuri, abigisha ku Nyange hano dutuye hafi y’ikigo”.

Makuruki.rw iganira n’umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Gicumbi, Bizimana Jean Claude, yatangaje ko koko hari amacumbi yubakiwe abarimu ariko bakaba kuri ubu batayabamo bitewe n’uko abarimu bose bigisha ku bigo batuye hafi y’ibigo bigishaho bakaba badashobora kuyabamo kandi iwabo ari hafi.

Yavuze ko bajya kubaka aya mashuri bateganyaga ko kuri ibyo bigo hashobora kuzajya higishwaho n’abarimu baturuka kure, ariko ngo hari aho batunguwe babonye abarimu baho bose batuye hafi y’ishuri bikaba ngombwa ko iyo nzu ifungwa ntikoreshwe.

Bizimana avuga ko aya mazu azakomeza gufungwa kugeza igihe azabona abarimu bazajya bayabamo.

Gusa ibi bifatwa na bamwe nk’igihombo kuri Leta bitewe n’uko aya mazu yatwaye amafaranga menshi yubakwa, ariko akaba ari aho apfa ubusa nta cyo akoreshwa.

Bizimana ariko avuga ko n’ubwo ngo hari aho abarimu bataba muri aya mazu bitewe n’uko baba hafi y’akazi, ngo akarere nanone gafite imbogamizi y’amikoro atuma hari ibikibura ngo ayo mazu yuzure neza kuburyo yabasha gukoreshwa n’abarimu.

Kugeza ubu imirenge 18 kuri 21 igize akarere ka Gicumbi ni yo ifite amacumbi abarimu bacumbikamo, mu gihe imirenge itatu yo ifite amacumbi ataracumbikwamo n’abarezi.

Kubaka amacumbi y’abarimu muri aka karere byatangiye hagati y’umwaka wa 2012 na 2013, hubakwa inzu imwe ku kigo kimwe cyatoranijwe muri buri murenge. Amacumbi yagenewe abarimu atari yacumbikwamo aboneka mu mirenge ya Byumba, Kageyo na Mutete.

NDARISABAMUNGU Paul Clement

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo