Gasabo: Bahangayikishijwe n’abana babo babyuka igicuku bajya kwiga iyo bigwa

2

Abaturage batuye mu Kagari ka Gisagara mu murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo baravuga ko bahangayikishijwe n’urugendo rurerure abana babo bakora bajya kwiga mu mashuri abanza, bagasaba ubuyobozi kubegereza ishuri ribanza.

Akagari ka Gisagara ni kamwe mu tugari tugize umurenge wa Gikmero by’umwihariko kakaba kari ku rugabano rw’Akarere ka Gasabo n’Akarere Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru

Abana bo muri ako kagari biga mu mashuri abanza bibasaba kujya kwiga mu mashuri ari mu tundi tugari twa kure aho bibasaba gukora urugendo rurenga kilometer 7 n’amagaru bikaba bibatera imvune zikomeye nkuko n’ababyeyi babo babitangaza.

Umusaza witwa Gahakwa Alexandre yagize ati “ abana bacu bararushye rwose bakora ibirometero birenga 7 bakajya kwiga i Kibara cyangwa i Gikomero, rwose baravunika.”

Yongeyeho ko iyo bagiye kwiga kuri iryo shuri ryo mu kagari ka Kibara ngo bambuka iteme ku buryo imvura iyo yaguye baba bafite impungenge z’uko amazi ashobora kubatwara bityo bakaba basaba ishuri ribegereye.

Yagize ati “abana bacu iyo bagiye kwiga i Kibara tuba dufite impungenge z’uko amazi azabatwara kuko bambuka ikiraro, ishuri natangiye kuryaka ku bwa Musoni Protais rwose turarikeneye.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Gikomero Shema Jonas yabwiye MAKURUKI ko icyo kibazo bakizi ndetse bagiye kugikemura aho muri uyu mwaka wa 2016-2017 bazahubaka ibyumba by’amashuri 4 ndetse no mu mwaka ukurikiyeho bakazubaka ibindi 2 hakaba ishuri ribanza ryuzuye.

Abana bo mu Kagari ka Gisagara ngo bibasaba kubyuka iyarubika kugira ngo babashe kugera ku ishuri batakerewe.

Yagize ati “kiriya kibazo turakizi kandi tugiye kugikemura, twari tugiye kuvugurura amashuri bari basanzwe bigiramo, turavuga tuti reka tube twubatse ibyumba 4 abana bamwe babe baruhutse ariko no mu mwka utaha tuzubaka ibindi 2 ku buryo rizaba ari ishuri ribanza ryuzuye.”


Umuyobozi w’Umurenge wa Gikomero Shema Jonas yatangaje ko ikibazo cy’abana biga kure kirimo kuvugutirwa umuti

Uretse kuba abana bo mu Kagari ka Gisagara bavunikaga bajya kwiga kure, bituma no kumashuri bigagaho haba hari ubucucike bukabije.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo