EALA irifuza ko iby’Afurika y’Iburasirazuba byigishwa kuva mu mashuri abanza

1

Depite Daniel Fred Kidega, Perezida wa EALA

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) yasabye ko mu bihugu bigize uwo muryango gahunda zawo zigishwa kuva mu mashuri abanza kugeza muri Kaminuza.

Kuri uyu wa Mbere i Kigali ubwo hatangizwaga inteko rusange ya EALA, Depite Daniel Fred Kidega, Perezida w’iyo nteko yavuze ko har ibyagezweho mu kumenyekanisha ibikorwa n’akamaro ka EAC, ariko ko hari ibitaramenyekana.

Aganira n’abanyamakuru Kidega yavuze ko bimwe mubyo bishimira byagezweho, harimo nko kuba ibendera rya EAC rizamurwa hamwe n’andi y’ibihugu bigize umuryango, indirimbo yubahiriza uwo muryango nayo igacurangwa hamwe n’iyubahiriza ibihugu biwugize ndetse n’ururimi rw’Igiswayire rwatangiye kwigishwa mu mashuri ya bimwe mu bihugu bigize EAC.

Icyakora yakomeje avuga ko hari byinshi bikubura, birimo nko gushyiraho amasomo asobanura gahunda n’akamaro k’uwo muryango haba mu mashuri abanza na kaminuza.

Yagize ati “Nubwo hari ibyakozwe na EALA, hari byinshi bigikenewe kugirango abaturage bamenye neza inyungu ziri mu kwihuza kw’ibihugu…nyamara ndasaba za Minisiteri z’uburezi mu bihugu bitandukanye bigize umuryango, gushyira amasomo ya EAC mu nteganyanyigisho guhera mu mashuri abanza kugeza muri za kaminuza.Bizafasha abana bacu kwishimira kande bakunde uku kwihuza ”

Mu Rwanda intambwe imaze guterwa ni ijyanye no kwigisha ururimi rw’igiswayire guhera mu mashuri abanza.

EAC igizwe n’ibihugu birimo u Rwanda, Uganda, Burundi, Tanzania, Kenya na Sudani y’Epfo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo