Dr Charles Murigande wahawe imirimo mishya muri Kaminuza afite ayahe mateka?

1

Kuri uyu wa kabiri tariki 10 Kanama 2016, inama y’abaminisitiri yahaye Dr Charles Murigande imirimo mishya muri kaminuza y’u Rwanda aho yagizwe umuyobozi wa Kaminuza wungirije ushinzwe iterambere rya kaminuza, akaba ahawe imirimo mishya muri kaminuza nyuma y’imirimo myinshi ya Leta yagiye akora mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Kuva mu 1986 kugeza 1988 Dr Murigande yabaye umujyanama w’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubumenyi bw’isi cy’u Burundi [Geographical Institute of Burundi (IGEBU)] ari n’umuyobozi w’ishami ry’ikoranabuhanga muri iki kigo.

Nyuma gato mu 1889 yagiye gukora muri kaminuza ya Haward University, i Washington D.C muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Mutarama 1989, aho yari umwarimu muri iyi kaminuza anakuriye rimwe mu mashami yigishaga iby’ubuzima muri iyi kaminuza.

Nyuma ya Jenosidde yakorewe Abatutsi, Dr Murigande yaretse ibyo yakoraga muri Leta zunze ubumwe za Amerika aza gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu cye cyari cyasenywe na Jenoside ahita anaba umuvugizi wa RPF aho yagiye aharanira gukora ibishoboka byose kugirango amahanga amenye icyo RPF irwanira.

Dore imwe mu mirimo Dr Charles Murigande yakoze nyuma ya Jenoside:

Hagati ya Nzeri 1994 na Kanama 1995 yabaye umujyanama wa Perezida muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga

Kuva muri Nzeri 1995 kugeza muri Werurwe 1997, Dr Murigande yabaye Minisitiri w’ubwikorezi n’itumanaho mu Rwanda.

Kuva muri Mata 1997 Gicurasi 1998, Dr Murigande yabaye umuyobozi mukuru w’icyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda [National University of Rwanda (NUR)]ubu ni ishami rya Huye muri kaminuza y’ u Rwanda.

Kuva tariki 15 Gashyantare 1998 Dr Murigande yatorewe kuba umunyamabanga mukuru wa RPF yongera no kubitorerwa kuwa 23 Ukuboza 2002.

Tariki 15 Ugushyingo 2002, Dr Murigande yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.

Nyuma y’imyaka itanu ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Murigande yakuwe kuri uyu mwanya ashingwa imirimo y’inama y’abaminisitiri kuwa 8 Werurwe 2008.

Dr Charles Murigande yaje kuba Minisitiri w’uburezi kuwa 26 Nyakanga 2009. Nyuma y’imyaka ikabakaba ibiri ari Minisitiri w’uburezi yasimbuwe na Piere Habumuremyi muri 2011 ahabwa imirimo yo guhagararira u Rwanda mu Buyapani. Yatangiye imirimo yo guhagararira u Rwanda mu Buyapani kuwa 4 Ukwakira 2011.

Tariki 17 Mata 2012 Dr Murigande yahawe no guhagararira u Rwanda muri Nouvelle-Zélande ariko icyicaro cye gikomeza kuba mu Buyapani

Ambasaderi Dr Charles Murigande yakomeje kugenda ahabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda mu bindi bihugu bitandukanye nka Australia, Malaysia, Philippines naThailand.

Gusa Dr Murigande yaje gukurwa kuri iyi mirimo yo guhagararira u Rwanda ubu akaba yari amaze igihe gikabakaba umwaka atagaragara mu mirimo ya Leta.

Kuri ubu Dr. Charles Murigande agarutse mu burezi aho yagizwe umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe iterambere muri iyi kaminuza.

Dr Murigande ategerejweho kuba ari we uzajya agenzura imikoranire ya Kaminuza n’andi mashuri makuru yo mu karere no hanze yako, kugenzura imikoreshereze y’ikigega cy’iyi kaminuza ndetse no kugenzura imikoranire hagati ya Kaminuza n’urwego rw’abikorera, n’ibindi.

Menya ibindi byemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa 10 Nyakanga unyuze hano: http://www.makuruki.rw/Politiki/article/IBYEMEZO-INAMA-Y-ABAMINISITIRI-yo-kuri-uyu-wa-10-08-2016-yahagaritse-mu-nshingano-ze-Amb-GASANA-Eugene

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo