Bugesera: Ababyeyi bikomye gahunda yafashwe n’ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuli, ubuyobozi bubitera utwatsi

Ababyeyi barerera mu kigo cy’ishuli ribanza rya Rulindo barinubira gahunda yafashwe n’ubuyobozi bw’iki kigo yo kwirukana abanyeshuli batatanze amafaranga y’ifunguro ry’igikoma bafatira ku ishuli gusa ubuyobozi bw’iri shuli bukabihakana buvuga ko abana babuze aya mafaranga batumwa ababyeyi.

Mu karere ka Bugesera umurenge wa Musenyi,bamwe mu babyeyi bafite abana biga ku kigo cy’ishuli ribanza rya Rulindo, baravuga ko ubuyobozi bw’iki kigo bubirukana kubera kutagira ubushobozi bwo kwishyura amafaranga 250 y’ifunguro ry’igikoma bafatira ku ishuri.

Ibi bije nyuma y’aho gahunda yo guha abana igikoma ku ishuri ije igamije kunganira gahunda y’inkongoro ku mwana, aho abana bo mu mashuri y’incuke ndetse n’abiga kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu ubanza bahabwa amata ku ishuri iminsi ibiri mu cyumweru.

Bamwe mu babyeyi babo bana baravuga ko ababyeyi babuze ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’igikoma abana babo birukanwa kuri bo bakabifata nko kuvangira Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Umwe muri bo yagize ati: “Umwana utarishyuye amafaranga 250 y’igikoma arirukanwa[…] abana benshi barirukanwa ubu se iyi niyo gahunda batubwiraga ko izadufasha mu gutuma abana bacu bitabira kwiga? Ubu se umwana w’uruhinja yakwiga ashonje? ntibakavangire Perezida wacu Paul Kagame”

Nyamara n’ubwo aba baturage batunga agatoki ubuyobozi bw’iki kigo gukumira abana babo ku burenganzira bavuga ko bemerewe n’amategeko, gusa ubuyobozi buhakana bwivuye inyuma ko nta munyeshuri wirukanirwa ko atatanze umusanzu we kugira ngo haboneke ifunguro ry’igikoma.

Karangwa Emmanuel umuyobozi wungirije umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Rulindo,mu magambo make yagize ati: “Nta munyeshuri wirukanirwa ko atatanze umusanzu ahubwo atumwa ababyeyi.”

Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri abanza cya Rulindo muri Bugesera buvuga ko gahunda yo guhabwa ifunguro ry’igikoma ku ishuri yashyizweho n’ababyeyi, aho batanga umusanzu abana bagahabwa igikoma mu minsi itatu mu cyumweru.

N’ubwo iyi gahunda yashyizweho mu gihe aya mafaranga adatanzwe habaho uburyo bwo kuganiriza umubyeyi hakirindwa ihutazwa ry’umwana mu masomo.

Makuruki.rw yagerageje kuvugana n’abayobozi bashinzwe uburezi mu murenge wa Musenyi ndetse no mu karere ka Bugesera ngo bagire icyo batangaza kuri aya makuru ntibyadukundira.

Iki kigo cy’amashuri abanza cya Rulindo kibarurirwaho abana basaga 1000 biga kuva mu ishuri ry’incuke kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bakaba bigishwa n’abarimu 20.

Muneza Ferdinand
Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo