Abayobozi ba kaminuza zahagaritswe baracyahanze amaso MINEDUC

8

Umuyobozi wa kaminuza ya INES Ruhengeri kimwe n’abandi bayobozi ba kaminuza zafungiwe kubera kutuzuza ibisabwa ngo bategereje ko minisiteri y’uburezi ibakomorera ngo abanyeshuri bagaruke kwiga.

Tariki ya 16 Werurwe 2017 nibwo minisiteri y’uburezi yahagaritse zimwe muri kaminuza zakoreraga mu Rwanda izindi zihagarikirwa zimwe muri program zakoraga nyuma y’igenzura ryakozwe mu kwezi kwa 10/ 2016.

Iki cyemezo ariko gisa n’icyagize ingaruka cyane ku banyeshuri bigaga muri aya makaminuza kuko bamwe bari baramaze kwishyura ibisabwa ngo batangire kwiga yaba amafaranga y’ishuri ndetse n’andi nk’aya macumbi n’ibindi.

Gusa bamwe mu bayobozi b’aya makaminuza bavuga ko ibyo basabwaga babirangije kandi ko bategereje ko Minisitiri avuga ijambo ryiza.

Umuyobozi wa kaminuza ya INES Ruhengeri Padiri Dr Hagenimana Fabien ni umwe mu bavuga ibyo .

Ati: “INES mu by’ukuri turebye raporo yadukoreweho twasanze ibituvugwaho atari ibintu bigoye, amezi atanu yari ashize ibyo batubwiye twabishyize ku murongo, ntabwo twategereza amezi atandatu, imvugo nziza ya Minisitiri, dutegereje ko ishyirwa mu bikorwa abana bakagaruka mu kigo natwe tugatanga uburezi.”

Tariki ya 10 Werurwe mu nama yabaye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’uburezi Minisitiri w’uburezi Dr Papias Malimba yabwiye abayobozi ba Kaminuza zahagaritswe ko harimo ibyiciro bibiri mu bahagaritswe.

Dr Malimba yavuze ko hari Kaminuza zizaba zisabwe gufanga igihe gito, hari na Kaminuza zizasabwa kuba zihagaritse amasomo amwe n’amwe , ariko zose zikaba zihawe nibura igihe cy’amezi atandatu ngo zibe zakosoye ibyo abagenzuye babonye.

Icyo gihe ariko Minisitiri yavuze ko biteguye gufungura kaminuza yose izakora ibyo yasabwe ati “Niba mwumva ibyo bavuze mwe mwarashoboye kubisubiza, mubikore vuba twe turiteguye kuza kubarebera.”

Icyizere aba bayobozi bahawe ni nacyo baheraho basaba Minisiteri kugaruka gukora amasuzuma ngo kuko ibyo basabwe babirangije batari bakwiye gutegereza amezi 6 bagasaba ko bafungurirwa abanyeshuri bagasubira ku mashuri.

Gusa Minisitiri Dr Papias Malimba avuga ko ibi byose bigikurikiranwa kuko ngo abatanze raporo basabwe ngo ziri gukurikiranwa ati:“Basabwe gutanga raporo y’isuzuma bikoreye ubwabo. Bamwe barazitanze abandi ntibarazitanga. Ku bazitanze, ubu zirimo zirakorerwa isuzuma nyuma yaho itsinda ry’inararibonye rizajya muri ayo mashuli hanyuma bashyikirize Minisiteri raporo izashingirwaho hafatwa ibindi byemezo.”

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko Inama Nkuru y’Uburezi (HEC) ari bo bagenzura iki gikorwa.

Amashuri Makuru nka Rusizi International University (RIU), Singhad Technical Education – Rwanda (STES) rikorera Kicukiro, Mahatma Ghandhi University – Rwanda (MGUR) iherereye mu Karere ka Gasabo, na Nile Source Polytechnic of Applied Arts (NSPA) iherereye Huye yahagarikiwe ibikorwa by’agateganyo.

Andi Mashuri Makuru yahagarikiwe zimwe muri Porogaramu z’amasomo by’agateganyo, ariyo University of Technology and Arts of Byumba (UTAB), Open University of Tanzania (OUT) iherereye Ngoma, University of Gitwe yo mu Ruhango, Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology (JKUAT) iherereye Kicukiro, Institut Catholique de Kabgayi (ICK), na Institut d’Enseignement Superieur de Ruhengeri (INES-Ruhengeri).

Icyemezo cyo guhagarika amwe mu mashuri makuru cyangwa guhagarika progaramu zayo cyagize ingaruka ku banyeshuri, bamwe bari baramaze kuriha amafaranga y’ishuri, abandi bararishye amafaranga y’icumbi n’azabatunga, bose basa n’abari mu gihirahiro.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 8

  1. njye narumiwe ubu se ko ibyo babasabye bmwe babirangije babaretse abanyeshuri bagakomeza kwiga,ko nshimye se ngo bazafasha abafungiwe kubona izindi kaminuza bazanafasha abigaga kuri scholarship muri MAHTIMA GANHDI UNIVERSITY. badusobanurire rwose harimo urujijo

  2. Yego, kuri INES bo barabarenganyije cyane, nibura iyo bafunga ibindi bitari Civil eng. cg Biomedical kuko izi programu zabo zatewe inkunga na DFID, USAID kandi impuguke za UNESCO nizo zashyizeho programu bakurikira, bagura na equipments...labo,...bahaye bourses abarimu bagombaga gusimbura abanyamahanga igihe project yari kuba irangiye(bamwe ngira ngo bize i Liege, bourkina fasso na Maroc,....)abo barimu ubu baragarutse!Iyi civil engeneering ni interegional program kuko abaganda, abanyakenya.....niyo bareberaho mu karere.

  3. Ni gute wasura University isaha imwe irengaho iminota mike, ku ishuro rifite nk’udushami 14 hanyuma bikarangira ufunze nk’udushami tubiri cg dutatu kandi utigeze uhagera ngo udusure….niko kuri kw’ibyakozwe rwose!Nta audit yakorwa nkiyakozwe ifunga ibigo na programu iheruka!Byumvikana ko hari igisa na list yaho bagombaga gufunga yakozwe mbere…..none ko Mount Kenya yari muri aya mashuri igihe babitangazaga, bikaba byaranyuze mu nzira zitazwi ikaba itakivugwa??Kandi nayo rwose ntacyo yigirira uretse kubeshya abanyarwanda!

  4. Biragaragara ko harimo ikintu kuri amwe mu mashuri kuko nta kuntu wasiga University of Kigali na RTUC iyi y’amahoteli (zitagira naho zikorera) ngo ufunge Gitwe University burundu….n’izi program za INES! Hanyuma UNILAK yigisha environment conservation, kimwe na no kurwanya ibiza nta na ka Labo na kamwe ikigaramira, UNIK(INATEK) yigisha za chimie, biology….nta ka labo ntirebwe….ibi bintu birimo tena!

  5. Iri huzagurika rya Ministeri y’uburezi ryateye igihombo kitabarika ku mpande nyinshi!Ubanza umukuru w’igihugu ariwe watabara.

  6. Kaminuza niba zararangije ibyo zasabwaga ni iki kibura ngo ibyo Minister yavuze bishyirwe mu ngiro abana bave mu kangaratete….biratangaje abagasigasiye ireme ry’uburezi(Ministeri na HEC) aribo bashyira akavuyo mu mashuri cyane ko bivugwa ko hajemo itunga gatoki na ruswa kuri amwe mu mashuri na Kaminuza!

  7. Mineduc nishyiremo akabaraga ikuru rubanda mugihirahiro kuko abanyarwanda bari hanze kabayaye biga ni benshi, abanyeshuri turababaye cyane peee

Tanga Igitekerezo